Print

Ubuzima bwiza bwo mu Isi butegura ubwo mu Ijuru – Perezida Kagame

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 28 March 2018 Yasuwe: 1018

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame arakangurira abayobozi n’Abanyarwanda muri rusange gukora neza, abantu bakagira ubuzima bwiza ku Isi, bakabaho neza, kuko ngo abona bimeze nk’itike y’indege izafasha abantu kugera mu buzima bwigishwa n’abihayimana n’abavugabutumwa.

Umukuru w’Igihugu yabivuze ubwo yatangizaga umwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze ku wa Gatatu tariki ya 28 Werurwe 2018.

Umukuru w’ igihugu yakomoje ku bijyanye n’ubuzima nyuma y’ubwa hano ku Isi bukunze kwigishwa n’abavugabutumwa cyangwa abihayimana ndetse ko hari abakozi b’ Imana bigira ibikomerezwa bakabwira abantu ngo bihute bage mu ijuru nyamara ngo nabo uwababwira ngo babanze batabyemera.

Yavuze ko kandi ko ibyo abakozi b’Imana bakora ntacyo bihindura ku bukene bw’ abaturage kuko amahanga atondeka ibihugu bikize abafite abakozi b’ Imana bakaba mu bihugu bikennye. Avuga ko ubuzima bwiza bwo mu Isi butegura ubwo mu ijuru.

Yagize ati “Ubwo buzima bundi bwiza tuzagera aho tugasangayo n’abandi bagiye mbere yacu, mbere yuko mbugeraho nabanza nkabaho neza hano, ntabwo nahora ngendera ku byiza nzasanga imbere …. Twebwe dukore tugendere ku byo dufite ibyacu turebe tubikore neza. Twabayeho neza njye mbona ari itike y’indege idutwara neza hariya muri buriya buzima.”

Ahereye kuri uru rugero yasabye abayobozi kutikomeza no kutiremeza, ati “Uko nabyumvise hariya hantu ntabwo hashaka abantu bikomeza, abantu bikomeza ntabwo bazajyaho, hariya hashaka abantu bakora ibintu byiza, bizima, ndetse bakumva ko bajyana n’abandi, ariko hariya kuhajya wenyine biragoye….”

Yasoje abwira aba bayobozi ko uyu mwiherero ugomba kubabera imikorere n’imiyoborere mishya

Uyu mwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze uzakomereza mu kigo cy’ishuri ry’abakobwa rya FAWE watangiye kuri uyu wa 28 Werurwe uzamara iminsi ibiri. Witabiriwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze barimo abayobozi b’uturere n’abayobozi b’imirenge. Abawitabiriye bose hamwe bagera ku gihumbi na magana atatu(1300)