Print

Musenyeri Ntihinyurwa yasezeye ku bwepisikopi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 28 March 2018 Yasuwe: 4030

Musenyeri Musenyeri Thadée umaze imyaka 47 ahawe ubusaseridoti yasezeye ku murimo w’ ubwepisikopi yari amaze imyaka myinshi akora muri kiriziya gatolika akaba yanditse asaba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Umushumba (Musenyeri uri ku buyobozi bwa Diyoseze) ahagarika izo nshingano agejeje ku myaka 75 y’amavuko. Ni itegeko ryashyizweho na Papa Paul VI mu mwaka wa 1966. Iri tegeko kandi rituma Karidinali urengeje iyi myaka atemererwa kujya mu mubare w’abatora Papa mushya.

Ni muri urwo rwego Musenyeri Ntihinyurwa ugejeje kuri iyi myaka y’amavuko ndetse unayirengejeho umwe yanditse asaba guhabwa iki kiruhuko nk’ uko Source Post yabitangaje. Bivuze ko mu gihe Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi , azagena umusimbura mu nshingano ze, akitwa Arikiyepisikopi wa Kigali.

Umushumba wa Arikidiyoseze ya Kigali, Thaddée Ntihinyurwa, yizihije isabukuru y’imyaka 75 amaze avutse ku wa 23 Nzeri 2017, yaba abo mu muryango we cyangwa abo babanye bashimye uburyo yababereye umushumba mwiza n’umwarimu bakesha byinshi.Ni ibirori byahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 y’ubusaseridoti muri iyi Arikidiyosezi byabereye muri Stade Amahoro i Remera, ahari hateraniye imbaga y’abantu bari baje kwizihiza uwo munsi.

Musenyeri Ntihinyurwa aje akurikira Musenyeri ucyuye igihe, Habiyambere Alexis na we wasezeye ku nshingano ze kubera ko yari agejeje kuri iyo myaka agasimburwa ku buyobozi bwa Diyoseze ya Nyundo na Musenyeri Mwumvaneza Anaclet.
Inyuma ya Musenyeri Ntihinyurwa hari abandi bafite iyi myaka nabo bazamukurikira muri iki kiruhuko nyuma y’akazi bakoreye kiliziya nabo bashinzwe; barimo Musenyeri wa Diyoseze Byumba, Nzakamwita Servilien uzakorerwa yubile y’imyaka 75 muri uyu mwaka.

Umushumba wemerewe icyo kiruhuko akomezanya izina rya Musenyeri ariko hakongerwaho ko acyuye igihe(Episcopus emeritus) mu gihe Ntihinyurwa azajya yitwa Archiepiscopus emeritus. Nk’abandi bashumba bose, uwitabye Imana ashyingurwa muri kiliziya(paruwasi katederale), i Kigali ni Saint Michel.


Comments

30 March 2018

Imana ikomeze imufashe mu zabukuru.