Print

Social Mula yifurije isabukuru nziza umukunzi we Nailla amubwira ko amukunda bizira uburyarya

Yanditwe na: Muhire Jason 29 March 2018 Yasuwe: 1003

Social Mula yifurije isabukuru nziza umukunzi we Nailla amwifuriza umunezero usendereye ndetse ko amukunda bizira uburyarya.

Umuhanzi Social Mula abinyujije kuri instagram yifurije isabukuru nziza umukunzi we Uwase Nailla babyaranye umwana w’ bakamwita Mugwaneza Brayden Owen amubwira ko amwifurije umunsi mwiza w’ umunezero ndetse n’ imigisha yongeraho ko inzozi ze zamubera impamo.

Yagize ati “Isabukuru nziza Uwase uyu munsi ukubera uwu mugisha ndetse n’ ibyishimo ndetse n’ imigisha kandi inzozi zawe zikubere impamo".

Twakwibutsa ko Social Mula kuri ubu yahishe amakuru ajyanye n’ umubano wihariye afitanye na Naila mu gihe we yatangaje ko yamubujije kugira amakuru ashyira hanze .