Print

Umukobwa wafashije Diamond yamennye ibanga yamubikije

Yanditwe na: Muhire Jason 29 March 2018 Yasuwe: 2183

Rehema Fabian yatangaje ko yafashije Diamond byinshi muri muzika ye akababazwa nuko yamubenze amaze amaze kuba umusitari.

Umukobwa wo muri Tanzania witwa Rehema Fabian aganira n’ikinyamakuru pulselive dukesha iyi nkuru yatangaje ko yabanye mu nzu imwe n’umuhanzi Diamond amufasha mu iterambere ry’ umuziki we gusa akamubenga ku munota wa nyuma abaye umusitari kandi yaramuhaye isezerano ko azamugira umugore.

Rehema mu byo yafashaga Diamond harimo kuba yarashoboraga kumugurira imyambaro igezweho yo kwambara ,gutanga indirimbo ze ku binyamakuru ndetse rimwe na rimwe ngo yamushakiraga ibiraka byo kuririmbamo kubera ko ubusanzwe Rehama yari azwi n’abakire benshi kubera ko yigeze guhatanira ikamba rya Miss Tanzania nubwo atagize amahirwe yo kuryinjiramo gusa byamuhaye uburyo bwo kumenyena n’abantu batandukanye .

Mu kiganiro Ikinyamakuru cya Pulselive cyagiranye na Rehema yavuze ko yatunguwe cyane no kumva ko Diamond afite ubukwe mu kwezi Kamena n’ undi mu kobwa kandi yaramusezeranyije kumurongora amusaba ko yagakwiye gusubiza amaso inyuma akibuka aho yavuye ndetse byaba ngombwa yamugarukira kuko ibyo yamukoreye Atari byiza nk’ umuntu basangiye buri kimwe.

Ibi bibaye nyuma yuko Diamond atandukanye n’ umuherwekazi Zari babyaranye abana 2 amushinja kumuca inyuma ndetse n’ ingeso zo kubyara hirya no hino mu gasozi.