Print

Umusore wakoze Radio atarabyize BK yamuhaye 1 000 000 rwf

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 29 March 2018 Yasuwe: 3396

Banki ya Kigali yahaye Turikumana Isaie wiga mu mwaka wa gatandatu yakoze radiyo ntaho yabyize inkunga ya miliyoni 1Frw yo kumufasha gukomeza amashuri ye.

Uyu mwana wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, ukomoka mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana w’ imyaka 16 ni umwe mu bana batangiye gutanga ikizere nyuma yo gutangira guterateranya ibikoresho bikaza kuvamo radiyo ivuga.

N’ubwo atigeze amenya ise umubyara no gukurira mu muryango ukennye, ntibyamuciye intege, kuko n’ubusanzwe akunda no kujya ku ishuri.

Iyo urebye iyi radiyo usanga ikozwe mu bintu bisanzwe, birimo amashashi, inshinga aba yatoraguye n’ibindi bikoresho bike byo mu maradio baba bagiye bajugunya.

Avuga ko afite inzozi z’uko iyi radiyo ye ivugira kuri ’flash disk’ azayishyiramo na FM kugira ngo ibe yuzuye.

Kigali today dukesha iyi nkuru yatangaje ko uyu mwana avuga ko inzozi ze ari ukuba umuntu ukomeye ku isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga kandi ngo ntaziharira ubumenyi bwe.

Banki ya Kigali icyumva uwo mwana ufite ikifuzo cyo gukomeza kwiga yahise imugenera inkunga ya miliyoni 1Frw, kugira ngo akomeze amashuri ye.

Regis Rugema umuyobozi w’ikigo cya BK gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga ’BK TechHouse’, yavuze ki igikorwa bakoze ari icyo gushyigikira abakiri bato kugira ngo mu Rwanda no muri Afurika hazave abanyabwenge n’abavumbuzi.

Yagize ati "Intambwe yo guha Isae inkunga ya miliyoni imwe ni mu rwego rwo gufasha abana bafite ubuhanga mu ikoranabuhanga. Uyu mwana akwiye kubera urugero abandi benshi."