Print

Urukiko rwakatiye Karegeya wishe umugore aho amutabye agateraho imboga

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 29 March 2018 Yasuwe: 1903

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 29 Werurwe rwahamije Karegeya Alfred icyaha cyo kwica umugore we Marie Rose Mukeshimana rumuhanisha gufungwa burundu ubuzima bwe busigaye.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Karegeya imbere y’inteko iburanisha n’abaturage b’aho yakoreye icyaha.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Karegeya imbere y’inteko iburanisha n’abaturage b’aho yakoreye icyaha. Mu murenge wa Remera Akagari ka Nyabisindu tariki 13 Ukwakira 2017 Karegeya Alfred yishe umugore Mukeshimana arangije amuhamba mu gikari ateraho imboga bimenyekana nyuma y’iminsi ine(4) aranafatwa.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, mu rubanza rwaburanishirijwe aho yakoreye icyaha, Karegeya yemeye ko yishe umugore we kubera amakimbirane bari bamaranye igihe, anasaba imbabazi no kugabanyirizwa ibihano.

Urukiko uyu munsi rwanzuye ko afungwa burundu kuri iki cyaha akanatanga ihazabu y’amafaranga 7 075 900Frw ku bavandimwe ba nyakwigendera baregeye indishyi.

Src: Umuseke