Print

Neymar yatangaje benshi kubera amagambo yavuze kuri Cristiano Ronaldo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 March 2018 Yasuwe: 2200

Umunya Brazil Neymar wibereye iwabo aho yagiye kwivuza imvune yagize muri Gashyantare ubwo yari mu ikipe ya PSG,yatangaje ko Cristiano Ronaldo ari umukinnyi mwiza ariko atari we ukwiriye kwibandwaho gusa muri Real Madrid.

Neymar yavuze ko Ronaldo atari we mukinnyi mwiza uri muri Real Madrid

Neymar yavuze ko Cristiano Ronaldo yakoze byinshi byiza gusa Real Madrid ifite abandi bakinnyi beza bakwiye kuvugwa cyane.

Yagize ati “Nubaha Cristiano Ronaldo kubera amateka yakoze mu mupira w’amaguru.Amaze imyaka 10 ari ku rwego rwo hejuru we na Messi kandi twese duhora twifuza kubigana gusa Real Madrid ifite abakinnyi benshi beza ntabwo twagakwiye kwibanda kuri Ronaldo gusa.

Neymar yavuze ko yerekeje mu ikipe ya PSG gukora amateka ndetse yishimiye kuba ari umukinnyi wayo nubwo hamaze iminsi ibihuha bimwerekeza mu ikipe ya Real Madrid.

Neymar yitezwe mu gikombe cy’isi ari kumwe na Brazil cyane ko imvune yagize igomba gutuma amara amezi 3 ari hanze y’ikibuga.