Print

Umupolisi yakubise umukunzi we amuziza ko yamuciye inyuma bataryamana

Yanditwe na: Muhire Jason 30 March 2018 Yasuwe: 3481

Umupolisi wo muri Kenya yakubise umukunzi we amuziza kumuca inyuma kandi nawe bataryamana n’ umunsi n’ umwe.

Ibi byabaye kuriki cyumweru kuri uyu wa kane taliki ya 29 ubwo umukobwa yajyanaga ikirego kuri Police avugako umusore bakundana yamuhohoteye amukubita amuziza ko yamuciye inyuma umusore akiregura avuga ko yamuhanye kubera ko yamurutishije undi mugabo kandi nawe ntacyo yamuburanye .

Yagize ati ” Namukubise kubera ko yansebeje imbere yundi mugabo kandi ubwanjye ntacyo yamburanye “

Umukobwa wakubiswe yameye icyaha aregwa avuga ko ababazwa cyane nuko ntamafaranga uyu musore bakundana amuha yakwifashisha agura ibikoresho by’ ubwiza birimo ,amavuta amafaranga yo kwisukisha mu rwego rwo kugirango azajye agaragara neza , byatumye ajya gusambana kuwundi mugabo kugirango amuhe amafaranga.

Ikinyamakuru cya KenyanPost dukesha iyi nkuru cyavuze ko amazina yaba bombi yagizwe ibanga kubera ko ikirego cyabo kitari cyajya ahagaragara ahubwo aba bombi bakirimo kungwa n’ubuyobozi byakanga bakazitabaza inkiko zigacyemura iki kibazo .