Print

Amagambo Buffon yakoresheje ashimagiza Cristiano Ronaldo yatangaje benshi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 March 2018 Yasuwe: 1482

Umunyezamu wa Juventus akaba na kapiteni wayo yatangaje ko Cristiano Ronaldo ari nk’umwicanyi imbere y’izamu ndetse bigoye kumuhagarika iyo ashaka gutsinda.

Cristiano Ronaldo akunze gutsinda Buffon

Buffon na bagenzi be bitegura guhura na Real madrid mu mikino ya ¼ cya UEFA Champions League biteguye kuzahabwa akazi gakomeye n’uyu rutahizamu uri mu bihe byiza ndetse ukunze kwinjiza iyi kipe ibitego byinshi cyane.

Mu kiganiro yagiranaga n’abafana ba ruhago,Buffon yavuze ko Ronaldo ari nk’umwicanyi imbere y’izamu ndetse ahora ashaka gutsinda ibitego.

Yagize ati “Ni mubi cyane imbere y’izamu kandi igihe cyose aba ahagaze neza ijana ku ijana.Imbere y’izamu aba ameze nk’umwicanyi.Ndamwemera cyane kuko n’umukinnyi mwiza uhora ushaka kugera ku ntego ze,mu myaka amaze akina,yagaragaje ubuhanga bwe.”

Buffon yavuze ko yemera Ronaldo cyane

Cristiano Ronaldo amaze gutsinda ibitego 21 mu mikino 11 aheruka gukina ndetse n’umwe mu bakinnyi ikipe ya Real Madrid izacungiraho ku mukino ubanza wa ¼ uteganyijwe Taliki ya 03 Mata 2018 kuri stade ya Juventus.


Comments

eliya 31 March 2018

Rinaldo utamwera ninde uriya musaza yahabutse yatsinzwe atarakina