Print

Mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya Marina na Harmonize byari udushya

Yanditwe na: Muhire Jason 31 March 2018 Yasuwe: 1776

Mu ifatwa ry’amashusho y’ indirimbo ya Marina yahuriyemo na Harmonise hagaragayemo imyambarire idasanzwe ndetse n’imodoka ifite ibara rya zahabu.

Umuhanzikazi Marina yafashe yashyize hanze amwe mu mashusho yafashwe bakora indirimbo n’ umuhanzi harmonize wo muri Tanzania ubwo aheruka mu Rwanda mu gitaramo cyo gufungura ku mugaragaro inzu ya The Mane ifasha uyu mukobwa ndetse na Safi Madiba.

Igikorwa cyo gufata amashusho cyayobowe na Meddy Saleh umwe mu basore bamaze kwandika amateka muri muzika nyarwanda kubera amashusho meza kandi ajyendanye n’ igihe.

Tumwe mu dushya tuzagaragara muriyi ndirimbo n’ imyambarire idasanzwe ku bakobwa babyiniye Marina ndetse n’ imodoka ifite ibara rya zahabu.

Biteganyijwe ko iyi ndirimbo izajya hanze mu mpera z’ukwezi kwa 4 nyuma y’icyunamo.
REBA AMAFOTO: