Print

Umugore yahaye umugabo we bakundana miriyoni 17 ku munsi w’amavuko –AMAFOTO

Yanditwe na: Muhire Jason 31 March 2018 Yasuwe: 2588

Queen Shinah umugore w’umushabitsikazi muri Uganda yatunguye umugabo we King Kc ku munsi mukuru w’amavuko ye amukoreshereza ibirori bihagaze miriyoni 17 z’amashiringi angana n’amanyarwanda miriyoni 3.

Ibi byabaye kuri uyu wa 24 Werurwe 2018 .Nyuma yuko uyu mugore yaramaze igihe kinini ari gukora ibikorwa by’ubucuruzi mu gihugu cya Australia gusa magingo aya yagarutse i Kampala muri Uganda gusura umugabo we bari bamaze igihe batabonana.

Kubera ko King Kc adakunda gusohoka mu ijoro umugore we Queen yasabye inshuti n’umuryango we kugirango bamufashe gutungura umugabo we niko guhamagara uyu mugabo wagize isabukuru y’amavuko bamubwira ko umugore we bamubonye yinjira muri hoteli nundi mugabo bagiye gusambana umugabo abyuka atarwambaye .

Umugabo yabyutse vuba na bwangu agiye kureba umugabo umusambanyiriza umugore ,ubwo yarakinjira mu marembo yiyo hotel yakirijwe amajwi y’abantu batandukanye bamuririmbira indirimbo zimwifuriza isabukuru nziza y’amavuko umugore we ahita aza batakana umutsima .

Ibirori byakomereje mu kabyiniro kitwa Nexus Lounge Najeera aho bagiye kwiyakira ndetse no kubyina bishimira umunsi mukuru w’ isabukuru yuyu mugabo warumaze iminsi adaca iryera umugore we aho iki gitaramo cyatwaye angina na miriyoni 17 z’amashiringi ya Uganda angana na miriyoni 3 z’amanyarwanda.

Mu ijambo uyu mugabo yatangaje ko atunguwe cyane n’uburyo bamubeshye ndetse yongera ho yavuze mu rugo umutima wamuvuyemo atekereza ikintu araza gukorera uwo mugabo warugiye kumusambanyiriza umugore mu gihe ibyari umujinya byahindutse ibyishimo.
REBA AMAFOTO: