Print

Umunyarwandakazi uteye nk’ igisabo yatunguye abantu mu gitaramo i Kigali –AMAFOTO

Yanditwe na: Muhire Jason 31 March 2018 Yasuwe: 19472

Umushyushya rugamba Sylvie wasusurukije abantu ababyinira mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction bamwe bavuze ko uyu mukobwa ateye nk’ igisabo.

Igitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 30 Werurwe ku isaha ya saa 9 n’ igice kuri Serena Hotel .Umwe mu bashyushya rugamba wavuze ko yitwa Sylvie yatunguye abari aho mu igitaramo n’ imbyino zidasanzwe ndetse n’ imyambarire igaragaza imiterere y’ umubiri we ari kumwe na Georgie Ndirangu umunyamakuru kuri Televiziyo ya CNBC.

Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo bashyiraga mu majwi Sylvie ko ateye nk’igisabo, gusa amajwi yabo ntiyumvikanaga cyane kubera urusaku rw’ ibyuma ndangurura majwi byari birimo gucurangwa mu gitaramo cya Jazz Junction .

Uyu munyarwandakazi utazwi n’ abantu benshi mu Rwanda bamwe mu bamuzi batangaje ko akenshi arangwa n’ ibyishimo kandi akunda gusabana n’abantu bose.
REBA AMAFOTO:




Comments

Kagina 1 April 2018

Uyu munyarwandakazi ndamushyigikiye rwose.