Print

Misker Kassahun wo muri Ethiopia niwe wegukanye ikamba rya Miss Africa Beauty Queen

Yanditwe na: Muhire Jason 31 March 2018 Yasuwe: 2100

Misker Kassahun ukomoka mu gihugu cya Ethiopia niwe wegukanye ikamba rya Miss Africa Beauty Queen 2018 ahigitse abandi 13 bari bahanganye mu gihe umunyarwandakazi Muthoni yaseze kubera imvune.

Ibirori byo kwambika ikamba Miss Africa Beauty Queen 2018 byabereye i Lagos muri Nigeria muri Hoteli yitwa Oriental Hotel mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Werurwe 2018 mu gihe hahatanye abakobwa 14 baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Nigeria, South Africa, Zimbabwe, Ghana, Cape Verde, Burundi, Cameroun, Kenya, Uganda, Zambia, Somalia, Ethiopia, Rwanda, Gambia ndetse na Mali.

Mu birori byahurije abantu batandukanye barimo imiryango yabo yaje ibaherekeje uko ari 14 biyeretse akanama nkempurampaka no gusubiza ibibazo bitandukanye Nyampinga wari uhagarariye igihugu cya Ethiopia ariwe Misker Kassahun yambitswe iri kamba anahabwa ibihembo bitandukanye birimo imodoka nshya yo mu bwoko bwa SUV, n’amadorali y’Amerika ibuihumbi bitanu.

Ubusanzwe Misker Kassahun ni umunyeshuri wiga ibijyanye n’ubuvuzi muri kaminuza ya St. Paul’s Hospital Millennium Medical College, akaba yaranahagarariye Ethiopia muri Miss Supranational 2016. Zimwe mu ntego za Africa Beauty Queen ni ugusakaza ubumwe, amahoro n’ urukundo mu banyafurika.