Print

Uwatwikishije ipasi umukozi wo mu rugo w’ imyaka 16 nta gihano yahawe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 31 March 2018 Yasuwe: 3338

Urukiko rw’ ibanze rwa Ngoma rwakatiye Noella Ihirwe igifungo cy’ amezi atanu gisubitse nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukorera iyicarubozo Synthia Umutoniwase wamukoreraga akazi ko mu rugo, gusa uwitwa Joseph watwikishije uyu mukozi ipasi nta gihano yahawe nyamara umuturanyi wahamijwe kumukanda amabere no kumupfura imisatsi yahanishijwe gufungwa umwaka n’ amezi atatu.

Kuba Noella yarakatiwe igifungo cy’ amezi atanu gisubitse bivuze ko atagezwa muri gereza.

Ibimenyetso umushinjacyaha waburaniye Umutoniwase yatanze, byagaragazaga ko mu Ugushyingo 2017 Ihirwe yakubise Synthia akamukomeretsa.

Ubucamanza bwahisemo kumuha igihano cy’amezi atanu asubitse nyuma y’uko kubera ko Ihirwe yemeye icyaha kandi akagaragaza ko atwite, bikiyongeraho n’umwana w’imyaka afite utaruzuza imyaka itatu.


Syntia Umutoniwase, iki kimwe mu bikomere yatewe n’ iyicarubozo yakorewe

Uwihoreye Christine umuturanyi wa Ihirwe, nawe ushinjwa gupfura imisatsi uwo mukobwa akanamukanda amabere. N’ubwo ibyo ashinjwa yabihakanye, we yakatiwe igihano cy’umwaka n’amezi atatu.

Umukuru w’umudugudu witabajwe nk’umuyobozi nawe yakatiwe amezi atandatu, nyuma yo guhamwa n’uko yakubise Umutoniwase kandi akanabyemera.

Kigali today dukesha iyi nkuru ivuga ko Yozefu bivugwa ko yamutwikishije ipasi ariko akaza kuburirwa irengero nyuma y’iryo totezwa nta gihano yahawe.

Syinthia na nyina Regina Musabimana ntibishimiye ibihano byahawe abamuhemukiye, cyane cyane icyahawe Ihirwe, kuko hari ibyaha bagiye bagereka kuri uwo Yozefu kandi ari nyirabuja wabikoze.

Yagize ati “Yozefu yantwikishije ipasi mabuja amaze kumwemerera ibihumbi bibiri, ariko we yantwitse ku kuboko gukomeza biramunanira, mabuja na we antwika ku rutugu, atwika na Mutesi [na we bakoranaga kwa Ihirwe] ku kibero.”

Musabimana we ngo impamvu atishimiye imikirize y’urubanza ni ukuba umwana we uretse gukubwitwa no gutwikishwa ipasi, abamukubise banamukandagiye, byanamuviriyemo kuba asigaye amuhoza kwa muganga.

Ati “Ajya kuvoma akagaruka ataka mu gatuza. Hari igihe ajya kwiga bakamuzana nkamusanga imuhira yarembye, ataka umugongo, nkajyana kwa muganga. Ntakibasha kunama ngo akubure.”

Nyina avuga ko bagiye no kureba umushinjacyaha ngo agire icyo akora ku idosiye, abuka inabi. Ati “nifuza ko ubutabera bwankurikiranira umwana, kuko baramumugaje.”

Aba bakobwa babiri bakoreraga Ihirwe bose bakorewe iyicarubozo ariko iyo witegereje usanga ari Umutoniwase ari we wakomeretse cyane kuruta mugenzi we witwa Mutesi, bitewe n’ibisebe by’ipasi yatwikishijwe ngo n’icyuma cy’umutaka bamukubitishije.