Print

Ivan Minnaert yirukanye Witakenge ku butoza muri Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 March 2018 Yasuwe: 3428

Uwari umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports Jannot Witakenge ntakiri kuri uyu mwanya kubera kutumvikana n’umutoza mukuru Ivan Minnaert byatumye asaba ko atakomeza kumubera umwungiriza wa mbere.

Witakenge yazanywe na Karekezi Olivier none yirukanwe

Ivan Minnaert yasabye ko uyu mugabo atakomeza kuba umwungiriza we wa mbere ndetse umwuka mubi waba bagabo bombi wakomeje gututumba bituma atagaragara ku mukino wo ku munsi w’ejo Rayon Sports itsinda ASPOR FC ibitego 2-1.

Witakenge Jeannot yakuwe ku nshingano ze zo kuba umutoza ndetse biravugwa ko ashobora kuva mu ikipe ya Rayon Sports cyangwa akaba Team Manager aho atazagira aho ahurira n’abakinnyi mu kibuga cyangwa inyuma y’ikibuga ababwira uko bagomba gukina.

Minnaert yasabye ko Jannot ahindurirwa imirimo

Minnaert yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports gushaka undi mutoza wungirije aho yifuza uwitwa Rwaka Claude bakoranye umwaka ushize mu ikipe ya Mukura Victory Sport nkuko amakuru dukesha Ruhagoyacu abitangaza.


Comments

Hakorimana jean damour 2 April 2018

twebwe icyo dushaka nukubona Rayon dukunda yitwara neza gusa.