Print

Ibyishimo byari byose mu gitaramo ’All Red Party’ –AMAFOTO

Yanditwe na: Muhire Jason 1 April 2018 Yasuwe: 2310

Igitaramo cya Red All Party cyateguwe na Teta Sandra kitabiriwe n’ibyamamare nyarwanda bitandukanye cyaranzwe n’abakobwa bambaye utujipo tugufi.

Umunyarwandakazi Teta Sandra mu ijoro ryashyize yateguye igitaramo cy’abambaye imyenda itukura igitaramo cyabereye mu kabyiniro ka K Club i Nyarutarama.

Igitaramo cyatangiye ahagana saa 12 z’ igicuku aho ikirori cyashyuhijwe n’ umwe mubavanzi b’ umuziki babigize umwuga ariwe Dj Diallo mu ndirimbo zigezweho kandi zibyinitse ku banyabirori bari mu gitaramo .

Igitaramo cyari kiganjemo abakobwa benshi bambaye imyenda itukura nkuko itegeko ryari ryatanzwe ko umuntu wese agomba kuza yambaye umutuku , uraranganyije amaso mu bari mu gitaramo wabonaga ko bacyeye kandi bishimiye iki gitaramo kirangwamo udushya twinshi.

All Red Party cyitabiriwe n’ ibyamamare bitandukanye nyarwanda birimo abahanzi nyarwanda , abakinnyi ba filime ,ndetse n’abandi bafite aho bahuriye na muzika nyarwanda.

Tumwe mu dushya twaranze iki gitaramo n’ imyambarire yiganjemo amajipo magufi ku bakobwa bitabiriye iki gitaramo .

Umuhanzi Safi wari wasohokanye n’ umufasha we yanze guforwa n’ uwabigerageje wese yategetswe gusiba ifoto ku ngufu .

Umwe mu bakobwa bahungabanya urubuga rwa Instagram yageze mu gitaramo gihindura isura kuko abanyamakuru bose bahise bamwegera bashaka kumufata amashusho ndetse n’amafoto yo gukora ingingo z’amakuru.

REBA AMAFOTO