Print

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yamuhaye gasopo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 April 2018 Yasuwe: 4291

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yamaganye ibyo aherutse gutangaza ko yifuza abana 7 bangana na nimero ye,aho uyu mukobwa yavuze ko atazongera kubyarana nawe.

Umukunzi wa Ronaldo Georgina Rodriguez w’imyaka 22,baherutse kubyarana umwana w’umukobwa witwa Alana Martina,yatangarije ikinyamakuru XL Semanal magazine ko atifuza kongera kubyarana na Ronaldo ko ahubwo ashaka gukomeza kumufasha kurera abana 4 amaze kugira.

Yagize ati “Nishimiye kuba ndi kumwe n’abana bane dufite.Ntabwo nifuza kubyara abandi bana”.


Ronaldo afite abana 4 barimo Cristiano Jr w’imyaka 7, impanga Eva Maria na Mateo bafite umwaka umwe ndetse na Alana Martina.

Mu Ugushyingo umwaka ushize,Cristiano Ronaldo yatangaje ko yifuza kuzabyara abana 7 bangana na nimero ye ndetse yifuza kuzegukana Ballon d’or 7.