Print

Zlatan Ibrahimovic yaraye akoze amateka muri Amerika [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 April 2018 Yasuwe: 4486

Umukinnyi mushya wa LA Galaxy Zlatan Ibrahimovic yaraye yerekanye ko atandukanye nabo asanze muri USA, ubwo yafashaga ikipe ye kwishyura ibitego 3-0 yari yatsinzwe ndetse ikabona intsinzi mu minota 20 uyu musore yakinnye.

Ibrahimovic w’imyaka 35,aherutse gusesa amasezerano n’ikipe ya Manchester United ahita yerekeza muri LA Galaxy aho yaraye aberetse ubukaka bwe agatsinda ibitego 2 muri 4-3 batsinze Los Angeles FC,harimo kimwe yatsindiye muri metero 40 uvuye ku izamu.

Zlatan yinjiye mu kibuga ku munota wa 71 w’umukino ndetse LA Galaxy igera ku munota wa 77 itarabona igitego kandi yatsinzwe 3-0 nibwo Ibrahimovic yatangiye kwigaragaza ndetse birangira batsinze umukino.