Print

Ngororero: Padiri yagonze abakiristo 7 umwe ahita apfa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 1 April 2018 Yasuwe: 6015

Kuri Santarari ya Gaseke yo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero, imodoka ya padiri yacitse igonga abakirisitu barindwi yari agiye gusomera misa ya pasika umwe ahita yitaba Imana

Kugeza ubu ntiharamenyakana niba hari abandi basize ubuzima muri iyo mpanuka, uretse umwana umwe muto wahise ugwa aho, nk’uko bitangazwa n’umwe mu baturage witwa Mukankangura Felicité wari uhari ubwo impanuka yabaga.

Mukankangura yabwiye Kigali Today ko bari bahagaze imbere ya misa ari abakirisitu benshi bakabona imodoka ya padiri ije ibasanga yiruka.

Ngo ababishoboye bagerageje guhunga ariko kuko bari benshi igongamo barindwi barimo n’umwana muto wahise yitaba Imana.

Yagize ati "Bamwe bari mu kiriziya abandi bari hanze bategereje ko misa itangira tubona imodoka ya padiri iza yiruka idusatira, bamwe turahunga ariko igonga barindwi. Yari no kwinjira mu kiriziya n’uko habaye Imana."

Avuga ko polisi yahise itabara, itwara abakomeretse kwa muganga. Padiri we ngo wasaga n’ufite ihahamuka yashatse gusubira mu modoka ngo ahunge ariko abaturage bavuza induru bamubuza kuyinjiramo.

Igitambo cya misa cyakomeje kiraba kuko hahise haza undi mupadiri, ngo n’ubwo byagaragaraga ko abakirisitu bari bagihungabanye.


Comments

PiusMJ 2 April 2018

Iyi nkuru ni urugero rw’inkuru zitujuje ubuziranenge kabisa! Twibaze: ni nde? - Kuki? Noneho turebe intima y’iyi nkuru!


1 April 2018

Uwo padiri ni inde?