Print

Umufana yatawe muri yombi kubera kwikinishiriza muri stade

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 April 2018 Yasuwe: 1558

Umufana w’ikipe ya Hertha Berlin yo mu Budage yafashwe amashusho ari kwikinishiriza mu ruhame mu mukino ikipe ye yahuragamo na Schalke 04 muri shampiyona y’Ubudage Bundesliga.

Abashinzwe umutekano ku kibuga bataye muri yombi umufana wikinishirizaga mu ruhame

Uyu mufana yafashwe amashusho ubwo yari muri iki gikorwa ahita atabwa muri yombi n’abashinzwe umutekano wo muri stade aho yasohowe ahita ashyikirizwa inzego zishinzwe umutekano ziteguye kumuha ibihano.

Ababonye aya mashusho y’uyu musore bamunenze cyane ndetse batangazwa n’ibintu yakoze aho ku rukuta rwa Twitter rwa Schalke bashyizeho ifoto y’uyu mugabo bavuga ko ibyo yakoze bitabaho.

Uyu mukino warangiye ikipe ya Schalke 04 itsinze Hertha Berlin igitego 1-0 cyatsinzwe na Marko Pjaca.