Print

Diamond yahuriye na Hamisa ku rubyiniro kwifata biramunanira Sepetu ahibereye

Yanditwe na: Muhire Jason 2 April 2018 Yasuwe: 5720

Mu bihembo bya Sinema Zetu Awards Hamisa yahuriye na Diamond ku rubyiniro kwifata biramunanira Wema Sepetu ahibereye.

Kuri iki cyumweru Taliki ya 1 Mata 2018 mu gitaramo cyo gutanga ibihembo ku bakinnyi ba Filime bitwaye neza abashinzwe gutegura iki gikorwa bahagurukije Hamisa Mabeto ndetse na Diamond mu rwego rwo kuza bagashyikiriza umukinnyi wa filime ibaruwa bahawe yaribitsemo ibihembo bye .

Ubwo bageraga ku rubyiniro bamaze umwanya buri wese ubona ko adatekanye ndetse ubona ko amagambo yashize ivuga , basabwa ko bafungura ibahasha bombi Diamond afata iyambere afungura ibaruwa mu gihe Hamisa we wabonaga afite isoni nyinshi ndetse ko yabuze aho akwirwa kubera imbaga y’abantu bari bateraniye aho baje kwirebera uko itangwa ry’ ibihembo rigenda .

Mu gihe Diamond yarasoje gusoma uwatsinze yahawe n’akanama nyemura maka bahise bafata nzira basubira mu byicaro byabo ubona ko bagenda bikandagira kubera uburyo bari batunguwe no guhagarara imbere y’abantu mu buryo butazwi , nkwibutsa ko iki gitaramo cyarimo Wema Sepetu wakundanye na Diamond nawe wahawe igihembo cy’ umukinnyi mwiza wa filime.


Wema Sepetu ndetse na Hamisa Mabeto ni bamwe mu bakobwa bagiranye ibihe byiza n’ umuhanzi Diamond ukomoka muri Tanzania gusa Hamisa we hiyongeraho ko yabyaranye nuyu muhanzi umaze kwandika izina mu karere ka Afurika y’iburasirazuba ndetse no hanze yaho.