Print

Winnie Mandela wahoze ari umugore wa Nelson Mandela yapfuye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 2 April 2018 Yasuwe: 2226

Winnie Madikizela-Mandela warwanyije ivangura ryakorerwaga abirabura muri Afurika y’ epfo yitabye Imana kuri uyu wa 2 Mata 2018 azize uburwayi yari amaranye igihe kirere.

Amakuru y’ urupfu rw’ uyu mubyeyi wahoze ari umugore wa Nyakwigendera Nelson Mandela yatangajwe n’ umuvugizi w’ umuryango.

Mu myaka ye y’ ubukumi Madikizela-Mandela yahataniye imyanya ikomeye y’ ubuyobozi igihe ubutegetsi bw’ igihugu bwari bwarigaruriwe n’ abazungu kuva 1948 - 1994.

Mu myaka 27 umugabo we Mandela yamaze afunzwe uyu mugore yarwanye ubutaruhuka ngo afunguze umugabo arinako yamagana ivangura ryakorerwaga abirabura mu gihugu cye.

Nyakwigendera Winnie Mandela yavutse mu 1936, akunda na Nelson Mandela myaka ya 1950 barashaka bamarana imyaka 38 baratandukana.

Nubwo uyu mugore yatandukanye n’ umugabo we byemewe n’ amategeko yagumanye izina rye akomeza kwita Mandela kabone n’ ubwo batari bakibana umubano ubushuti bwabo bwarakoje.


Winnie Madikizela-Mandela n’ umugabo we bakiri bato


Winnie Madikizela-Mandela na Nelson Mandela banyuranye mu bihe byiza n’ ibibi