Print

Caleb wari uhagaze neza ntazagaragara mu mikino 2 ya Costa Do Sol

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 April 2018 Yasuwe: 893

Rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb wari umaze iminsi ahagaze neza,yamaze guhagarikwa imikino 2 na CAF kubera ikarita itukura yahawe mu mukino wo kwishyura Mamelodi Sundowns yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-0.

Ubwo umukino wari umaze kongerwaho iminota 4 nyuma y’aho iminota 90 isanzwe y’umukino yari yarangiye,Bimenyimana Bonfils Caleb wari winjiye mu kibuga asimbuye Nyandwi Sadam yaserebetse nabi umukinnyi Langerman wa Mamelodi bimuviramo guhabwa ikaruta y’umutuku itumye atazagaragara mu mikino 2 Rayon Sports izahuramo na Costa Do Sol, isabwa kwitwaramo neza kugira ngo yerekeze mu matsinda ya CAF Confederations Cup uyu mwaka.

Uretse Bimenyimana Bonfils Caleb wahagaritswe na CAF, abandi bakinnyi bose b’ikipe ya Rayon Sports bameze neza, aho bari kwitegura gukina umukino ubanza wa CAF CC bazahuramo n’ikipe ya Costa Do Sol yo muri Mozambique kuri uyu wa gatanu.

Rayon Sports igomba gukomereza umwiherero wo kwitegura iyi kipe I Shyorongi mu rwego rwo kwitarura umugi no gukomeza kuzamura umwuka w’abakinnyi.