Print

Drake amaze imyaka 7 ashaka umukobwa yaramubuze

Yanditwe na: Muhire Jason 3 April 2018 Yasuwe: 1428

Drake amaze imyaka 7 ashaka umukobwa wishyizeho Tatou y’ izina rye mu isura yaramubuze.

Umuhanzi Aubrey Drake Graham uzwi nka Drake ufite inkomoko mu gihugu cya Canada yatangaje ko yifuje guhura n’umukobwa wishyizeho wiyanditse y’amazina ye ku gahanga kugira ngo byibuze amusuhuze ndetse anamugaragarize ko nawe amwishimiye ariko ntibyamukundiye kuko kuva mu mwaka wa 2011 kugera magingo aya yabuze uyu mukobwa.

Ibi bibaye nyuma y’ hagaragaye amafoto y’umukobwa wagaragarije urukundo rukomeye umuhanzi Drake, kugeza naho afashe ingamba zo kwiyandika izina ry’uyu muhanzi mu gahanga ke kugira ngo bigaragarire buri wese urukundo rudasanzwe afitiye uyu muhanzi n’ibikorwa bye by’ umuziki.

Kubera ibyiyumvo Drake yagize akimara kubona aya mafoto yavuze ko kugeza nanubu agifite amatsiko yo kubona umukobwa wanditse izina rye mu ruhanga aboneraho n’umwanya wo kumugira inama y’uko ibyo yakoze Atari byiza byo kwiyandikaho na Tatoo kubera bishobora kumugiraho ingaruka mbi zamuviramo kurwara kanseri.