Print

‘Umwaka ushize umusaruro w’ ubuhinzi wariyongereye kurusha uwawubanjirije’ Dr Ngirente

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 3 April 2018 Yasuwe: 1229

Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda Dr Edouard Ngirente ubwo yagaragarizaga inteko ishinga amategeko uko umusaruro w’ ubuhinzi uhagaze n’ ingamba guverinoma ifite mu guteza imbere ubuhinzi n’ ubworozi mu myaka iri imbere yavuze ko umusaruro w’ ubuhinzi umwaka ushize wa 2017 wiyongereho 7% mugihe mu mwaka wa 2016 wari wiyongereho 4% anagaragaza ingamba guverinoma ifite ngo uyu musaruro uzakomeze kwiyongerera anavuga Umubare w’ Abanyarwanda batunzwe n’ ubuhinzi.

Minisitiri w’ intebe yavuze ko muri rusange ubukungu bw’ u Rwanda bwiyongereye muri 2017 ati “By’umwihariko, mu 2017, umusaruro uturutse ku buhinzi n’ubworozi, wiyongereye ku kigereranyo cya 7% (Annual agriculture growth) mu gihe wari kuri 4% muri 2016. Mu bworozi (livestock and livestock products), umusaruro wiyongereye ku kigero cya 11%; - Mu bihingwa ngandurarugo (food crops) wiyongereyeho 7%; Mu bihingwa byoherezwa hanze (export crops) wiyongereyeho 2% - Mu bworozi bw’amafi (fishing) wiyongereyeho 5%”

Kugira ngo abahinzi barusheho kubona umusaruro uhagije n’inyungu igaragara, ndetse n’igihugu kihaze mu biribwa, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kwihutisha iterambere ry’ubuhinzi (Crop Intensification Programme/CIP) yatangiye mu 2007.

Kugira ngo abahinzi barusheho kubona umusaruro uhagije n’inyungu igaragara, ndetse n’igihugu kihaze mu biribwa, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kwihutisha iterambere ry’ubuhinzi (Crop Intensification Programme/CIP) yatangiye mu 2007.

Umusaruro kuri Ha 1 hagati 2014 na 2017 wariyongereye. Umuceri wiyongereyeho 19% (wavuye kuri toni 3.0/ha ugera toni 3.6/ha), Ingano ni 17% (wavuye kuri toni 0.8/ha ugera toni 0.9/ha), Imyumbati ni 78% (wavuye kuri toni 1.5/ha ugera kuri toni 2.6/ha)

Mu kwihaza mu biribwa, hagati ya 2015 na 2017, hongerewe umusaruro w’ibikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi, Umuceri wiyongereyeho 33%, uva kuri toni 97,437 ugera kuri toni 130,055; . Ibirayi byiyongereyeho 17%, biva kuri toni 662,018 bigera kuri toni 776,722

Ingano ziyongereyeho 37%, zivuye kuri toni 7,996 zigera kuri toni 10,926; • Amata yiyongereyeho 17%, yavuye kuri toni 700,267 agera kuri toni 816,791; • Inyama ziyongereyeho 47%, zavuye kuri toni 103,281 zigera kuri toni 152,029;

Amafi yiyongereyeho 13%, avuye kuri toni 25,405 agera kuri toni 28,705; • Amagi yiyongereyeho 7%, yavuye kuri toni 6,973 agera kuri 7,475; • Naho ibigori byagabanutseho 3%, ni ukuvuga ko byavuye kuri toni 370,124 bikagera kuri toni 358,417. Byatewe n’icyorezo cya nkongwa

Ku birebana n’uruhare rw’ubuhinzi mu gutanga akazi, mu Rwanda hari amakoperative 8,829 akora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, atanga imirimo ku bantu

Abanyarwanda bakoraga mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi bari 65.8% by’Abanyarwanda bose bari bafite umurimo mu 2017 (5,084,011).

Ingamba za guverinoma mu guteza imbere ubuhinzi

Ku bijyaynye n’ingamba zo kongera uru rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, Guverinoma yiyemeje kongera ubuso bwuhirwa bukazagera ku buso bungana na ha 102,284 mu 2024 bivuye kuri ha 48,508 zo mu 2017.

Indi ngamba ni ukwihutisha gahunda yo gutuburira imbuto mu Gihugu, ku buryo mu gihe cy’imyaka 3 uhereye muri uyu mwaka 2018 tuzaba twihaza ku mbuto.

Hazongerwa ubuso bw’ubutaka buhujwe, buzava kuri ha 635,603 zo mu 2017 bugere kuri ha 980,000 mu 2024. Ibi bizatuma umuhinzi-mworozi arushaho kubona inyungu mu mirimo ye kuko haziyongera umusaruro n’inyungu ku buso.

Muri gahunda ya Girinka yo koroza imiryango itishoboye kuva mu 2006 kugera mu 2018 mu kwezi kwa gatatu, hamaze gutangwa inka 313,419 ku ntego y’inka 350,000 mu mpera z’umwaka wa 2017/18. Abamaze kwitura muri gahunda ya Girinka bangana na 95,429.


Comments

faki 3 April 2018

Ariko nkubu uyumyobozi aba yarageze kubaturajye kko cg nugusoma ibyo bamuzanira kukazi gusa