Print

Mushiki wa Diamond yamuhitiyemo umugore bakwiye kubana

Yanditwe na: Muhire Jason 3 April 2018 Yasuwe: 3646

Esma Platnumz yavuze ko Musaza we Diamond aramutse asubiranye na Wema Sepetu byamushimisha cyane kubera ko ariwe mukobwa w’ inshuti y’umuryango wabo cyane.

Esma usanzwe ari inshuti cyane n’ uwabaye Nyampinga wa Tanzania mu mwaka wa 2016 Wema Sepetu umukobwa bakunda kwifotozanya ,kwambara kimwe ubona ko hari umubano wihariye urangwa hagati yabo yavuze ko Wema Sepetu aramutse abaye umugore wa Diamond byamushimisha cyane.

Yagize ati “Naseeb(Diamond) ni we uzi neza umugore umukwiye, ariko na none aramutse yiyemeje gusubira kwa Wema, njye byanshimisha byimazeyo, kubera ko Sepetu ni umuntu wanjye twabaye umwe ariko by’umwihariko ndanamwikundira”.

Ibi bije nyuma yuko umuvandimwe wa Diamond yavuze ko mukuru we agiye kurongora mbere yuko uyu mwaka wa 2018 urangira , ibi bijya gusa nibyo Diamond yatangaje kuri Wema Sepetu avugako ariwe mukobwa wamurijije kurusha abandi bakobwa bose bakundanye bivuga ko uyu munyamideri akaba n’ umukinnyi wa Filime ahabwa amahirwe yo gushakana na Diamond.


Comments

vaky 4 April 2018

love you Wema and Nasib