Print

Minnaert yaciye inyuma ubuyobozi bwe yizanira umutoza umwungiriza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 April 2018 Yasuwe: 2198

Umutoza mukuru wa Rayon Sports utarahabwa amasezerano Ivan Jacky Minnaert yagaragaye mu myitozo yo mu gitondo ari kumwe n’umutoza w’umubiligi Kenny Basteleus watozaga Heroes FC yo mu kiciro cya kabiri mu Rwanda bikekwa ko yaje nk’umwungiriza we ubuyobozi bw’ikipe butangaza ko batabizi.


Basteleus yatunguye abakinnyi n’ubuyobozi bwa Rayon Sports

Amakuru Umuryango ukesha ikinyamakuru Umuseke.com aravuga ko mu myitozo yo mu gitondo Rayon Sports yakoreye ku Kicukiro,yagaragayemo umutoza usanzwe atoza Heroes yo mu cyiciro cya kabiri witwa Kenny Basteleus wafashaga abatoza mu myitozo afata amashusho akanafasha umutoza mukuru kuyasesengura akanamugira inama y’uko bakosora amakosa abakinnyi bakoraga mu kibuga.

Mu kiganiro umwe mu bayobozi ba Rayon Sports yagiranye n’Umuseke,yatangaje ko uyu Basteleus butamuzi ndetse n’uko yageze mu ikipe batabizi baraza kubaza Minnaert usanzwe uzwiho akavuyo kenshi mu mikorere ye.

Yagize ati “Umutoza mukuru ashobora kuba yamwizaniye ariko twe ntawe tuzi. Nta kazi twamuhaye natwe biradutunguye rwose. Gusa turaza kumubaza aho yamuvanye n’ikimugenza”

Minnaert yirukanye Witakenge mu minsi ishize, ndetse asaba ubuyobozi ko bwamuhindurira inshingano akava mu butoza bwa Rayon Sports none yahisemo kwizanira mwene wabo atabwiye ubuyobozi bwe.

Rayon Sports iri kwitegura umukino wa Costa Do Sol ishishikaye

Rayon Sports yakoreye imyitozo mu mvura nyinshi ndetse iri mu myitozo ikomeye yo kwitegura Clube de Desportos da Costa do Sol yo muri Mozambique mu mukino ubanza w’igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo CAF Confederation Cup uzabera kuri stade regional ya Kigali kuwa gatanu tariki 6 Mata 2018.

Photo:R.Ngabo/Umuseke