Print

Umusore yarashwe mu cyico azira icupa ry’ inzoga

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 3 April 2018 Yasuwe: 1892

Umusore w’ imyaka 17 y’ amavuko yarashwe amasasu menshi rimwe rifata mu cyico nyuma y’ uko yinjiye mu kabazi akiba icupa rimwe ry’ inzoga umukozi wo muri ako kabari akamubona.

Byabereye ahitwa Tennesse muri Leta zunze Ubumwe za Amerika mu cyumweru gishize.

Anwar Ghazali w’ imyaka 28 ukora mu kabari kitwa Top Stop Shop niwe warashe uyu musore Dorian Harris.

Dorian yinjiye mu kabari afatamo inzoga arayinywa saa yine z’ ijoro ku wa Kane nk’ uko polisi yo mu gihugu cy’ iwabo yabitangaje.

Ghazali yaramubonye, undi ahita asohoka yiruka , Ghazali amusohoka inyuma n’ imbunda agenda amurasa umugenda, umwe mu bari muri aka kabari yavuze ko uyu Ghazali yasubiye mu kabari avuga ati “Ubanza murangije”}

Nyuma y’ iminsi ibiri polisi yavumbuye umurambo wa Dorian yafi y’ ako kabari ihita yandika impapuro zita muri yombi Ghazali.

Uyu musore w’ imyaka 28 yemereye polisi ko yarashe Dorian amasasu menshi.

Umurambo wa nyakwigendera wabonetse ufite ibikomere byinshi by’ amasasu harimo rimwe ryamufashe mu mutwe nk’ uko byatangajwe na CBS news.