Print

Ababyeyi bahuye n’umwana wabo bari bamaze imyaka 24 bashaka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 April 2018 Yasuwe: 2276

Umuryango umwe wo mu Bushinwa watangaje benshi ubwo wahuraga n’umwana wabo baherukaga mbere y’imyaka 24 ndetse iyi myaka bakaba bari bayimaze bamushaka.

Wang Mingqing n’umugore we Liu Dengying bari bamaze imyaka 24 bashaka umwana wabo Qifeng wabuze afite imyaka 3 mu mwaka wa 1994.

Uyu mugabo yafashe umwanzuro wo kuba umushoferi wa taxi kugira ngo ajye arangisha abagenzi atwaye ndetse yizeraga ko azabona umwana mu bagenzi azatwara gusa baje guhura ubwo uyu mukobwa yabonaga ubutumwa bwo kurangisha papa we yashyize ku mbuga nkoranyambaga akaza kumwandikira bagahura.

Abashinwa batangajwe n’uguhura kwaba babyeyi n’umwana wabo ndetse no kwihangana bagakomeza gushakisha imyaka ingana gutya kuko ntaho batageze yaba mu binyamakuru,ku maradiyo no mbuga nkoranyambaga.

Uyu muryango ntiwigeze wimuka mu gace wari utuyemo kuko wari witeze ko umwana wabo azagaruka akahabasanga.

Polisi y’Ubushinwa yagerageje gufasha uyu muryango cyane ko uyu mugabo atari afite ifoto y’uyu mwana we akiri muto,yaje gukoresha iy’undi mwana we w’umukobwa bari basa polisi igenda itanga amatangazo ndetse yakoze amafoto agaragaza uko uyu mukobwa asa nyuma yo gukura biza kurangira abonetse.

Uyu mwana yatoraguwe n’umugiraneza ubwo yari yabuze iwabo aramurera,aho yaje kubona ababyeyi be afite imyaka 27,ndetse guhura kwabo kwitabiriwe n’ibinyamakuru byinshi ndetse n’abantu batagira ingano.