Print

Miss Rwanda Iradukunda Liliane yinjiye mu ruhando rw’abafana b’amakipe ya Ruhago y’i Burayi

Yanditwe na: Martin Munezero 4 April 2018 Yasuwe: 10096

Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane yahawe impano idasanzwe n’abafana b’ikipe yo ku mugabane w’Uburayi batandukanye bo muri Afurika y’iburasirazuba ubwo bari bamaze gukorana nawe umuganda wo gufasha abatishoboye mu karere ka Bugesera.

Mu minsi ishize nibwo Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane yakoranye umuganda n’abafana ba Arsenal. Uyu muganda wabereye mu karere ka Bugesera mu ntara y’Uburengerazuba,ukaba wari ugamije gusanira abatishoboye aho nyuma y’uyu muganda abafana ba Arsenal bari aho banamuhaye umupira yari yateguriwe wa Arsenal.

Uyu muganda wateguwe n’abafana ba Arsenal ba hano mu Rwanda cyane ko bari bamaze iminsi bakiriye bagenzi babo bo muri EAST AFRICA, aho aba bafana muri rusange bari baje guhura no gusabana cyane ko bose bahuriye ku gufana ikipe imwe ikunzwe cyane ya Arsenal. Ni mu gikorwa cyiswe Arsenal East Africa Fest.

Mu Rwanda hari hateraniye abafana b’Arsenal bakomoka mu bihugu binyuranye birimo Uganda,Kenya ndetse na Tanzania bose bari baje guhura bagasangira ndetse bakanasabana.

Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane n’ubwo yahawe iyi mpano ntabwo ari umufana wa Arsenal cyane ko mu minsi ishize ibiganiro yagiranye n’abanyamakuru banyuranye yagiye atangaza ko ari umufana wa APR FC ndetse na Real Madrid hanze y’u Rwanda.

Miss Iradukunda Liliane kuri ubu ni umwe mu bakobwa byitezwe ko bazitabira irushanwa rya Nyampinga w’isi (Miss World) rigomba kubera mu Bushinwa nk’uko byemejwe mu minsi ishize.


Comments

Jules N. 4 April 2018

Missi ntago afana real murabeshya afana Barcelona ndabizi neza cyane