Print

Huddah Monroe wavuze ko azarongorwa n’abagabo 5 yatangaje impamvu atabyara

Yanditwe na: Muhire Jason 4 April 2018 Yasuwe: 4847

Huddah Monroe wavuze ko abasore bubu nta mafaranga bagira azarongorwa n’abagabo 5 yavuze ko impamvu ituma atabyara ari uko nta mukunzi afite witeguye kuba hafi y’ urubyaro rwe.

Umunyamiderikazi ukomeye mu gihugu cya Kenya wavuze ko abasore b’iki gihe bugarijwe n’ubukene ,Ku gica munsi cyo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 3 Mata 2018 nibwo yavuze ko adashobora kubyara mu gihe nta mugabo afite uzaba hafi y’ urubyaro rwe ndetse akiyemeza no gukorera urugo rwe igihe cyose agihumeka.

Ibi bije nyuma y’uko Vera Sidika atangaje ko atwite nubwo hatazwi umugabo wamuteye inda, ibi byatumye bimwe mu binyamakuru byo muri Kenya byegera Huddah bimubaza impamvu atabyara ndetse nicyo yabuze kugirango abyare.

Asubiza yagize ati “ Mwese mumbaza impamvu ntafite umwana ubu , ntegereje isaha y’Imana kubera ko mu buzima bwanjye ntinya kuba nta mwana ngira kandi ntabwo nakuza abana mugihe nta mugabo ngira , byambera byiza rero ndamutse mfite abana ndetse na se ubitaho “.

Ubusanzwe Huddah Monroe ni umwe mu bakobwa bakunzwe mu gihugu cya Kenya kubera uburanga bwe n’imiterere ye ,ikindi ni umukobwa wavuzweho gukundana n’ibyamamare bitandukanye barimo umunyarwenya Eric Omondi , King Lawrence ndetse n’abandi.