Print

Diamond Platnumz amarangamutima yamurenze ashimira byimazeyo Wema Sepetu

Yanditwe na: Martin Munezero 4 April 2018 Yasuwe: 4979

Diamond Platnmuz yanditse amagambo akora ku mutima ashima umukunzi we w’ahahise Miss Wema Sepetu wegukanye ibihembo mu birori byahembewemo abitwaye neza mu gukina filimi ‘Our Movies’.

Miss Wema Sepetu yegukanye igihembo cy’umukinnyikazi mwiza mu mwaka wa 2018-2019 nk’uko Chimpreports yabyanditse.Ni mu birori bikomeye byabaye mu cyumweru twasoje aho byashimiwemo abagize uruhare rukomeye mu ruganda rwa Filimi n’abakinnyi bazo. Sepetu wavuzweho kugira amafoto kuri murandasi akurura abagabo akaba yahawe umwanya ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango yaherewemo ishimwe.

Diamond ukomeje kuvugwaho kugirana umubano wihariye n’uyu mukobwa bahoze bakundana cyera na we ntiyaripfanye kuko yanditse amushimira intambwe yateye mu mwuga wo gukina Filimi. Yagize ati:” Wakoze cyane Madamu Wema, umuvandimwe wanjye Gaboz n’abandi bahanzi bose twishimiye ko wegukanye igihembo. Ndashima kandi n’abo bose batabashije kwegukana ibihembo. Ndizera neza ko iki gihembo kigiye kongera agaciro n’udushya tugiye guhangwa mu ruganda rwa Sinema.”


Comments

shakur 6 April 2018

Aho yaciye ntihanyura urwango