Print

Umugore yubikiriye umugabo we w’umusirikare asinziriye amuteragura icyuma

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 April 2018 Yasuwe: 6921

Umugore wo muri Gabon yateye umugabo we w’umusirikare ibyuma ubwo yari asinziriye,amuziza kumuca inyuma akishakira undi mugore hanze y’igihugu bakabyarana umwana.

Uyu mugore wari wariye karungu,yubikiriye uyu musirikare mu ngabo za Gabon asinziriye,niko kumuteragura ibyuma ahita amwica amuziza gushaka undi mugore ubwo yari mu butumwa bw’akazi mu mahanga bakabyarana.

Uyu mugore yahise atabwa muri yombi na polisi ndetse yemera ibi byaha ashinjwa aho yavuze ko yubikiriye uyu mugabo we asinziriye.

Uyu mugabo yatewe icyuma inshuro nyinshi n’uyu mugore byatumye ahita apfa nyuma yo kumugeza kwa muganga kugira ngo avurwe.

Amakuru aravuga ko uyu mugore ari mu maboko ya polisi ndetse byitezwe ko agomba gushyikirizwa urukiko kugira ngo aryozwe aya makossa yakoze.