Print

Dore umusore w’imyaka 21 ufite ikibuno kinini kurusha abandi ku isi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 5 April 2018 Yasuwe: 6040

Micah w’ imyaka 22 y’amavuko ukomoka muri Chicago ubu niwe musore uhiga abandi basore kugira ikibuno kinini ku isi.

Micah ni umusore ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Chicago, kuri ubu utewe ishema no kuba ariwe musore ku isi uteye nk’abakobwa ,wambara nk’abakobwa ndetse akarenzaho no kuba yarahinduye igendo kubera gusa n’igitsina gore.

Mu kiganiro uyu musore yagiranye n’ ikinyamakuru cya GUMBUMPER, yavuze ko mbere byamuteraga ipfunwe gusa magingo akaba yaramaze kubyakira kuba asa n’abakobwa nubwo hakiri abakimuharabika bavugako ari cy’abakobwa kubera ikibuno cye ndetse nuko agaragara mu mafoto ashyira ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram.

Avugako kuri ubu ahangayikishijwe na bamwe mu basore bamwibeshyaho bamutereta nk’umukobwa kubera ko asa n’ abakobwa ,gusa ubu ngo bimaze kugabanuka bitakiri cyane nka mbere mu myaka ya za 2017.

Asoza yatangaje ko yabaye uwo ariwe kuko ibyamubayeho byaba no ku bandi gusa nanone akababazwa nuko ahora mu nzu zitunganya umusatsi mu rwego rwo kwiyogoshesha ubwanwa bwe kugira ngo adaseba mu bandi.