Print

Liverpool inyagiye Manchester City yiyongerera amahirwe yo gukomeza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 April 2018 Yasuwe: 958

Ibitego 3-0 byo mu gice cya mbere,nibyo Liverpool inyagiye Manchester City mu mukino ubanza wa ¼ cya UEFA Champions League mu gihe FC Barcelona inyagiye AS Roma ibitego 4-1.

Mohamed Salah uhagaze neza muri uyu mwaka w’imikino niwe wafunguye amazamu nyuma y’uburangare bw’abakinnyi b’inyuma ba Manchester City.

Liverpool yari yariye karungu yakomeje gusatira bikomeye Manchester City ndetse igenda yugariza ba myugariro kugeza ku munota wa 21, ubwo Alexis Oxylade Chamberlain yatereraga ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina umunyezamu Ederson ntabashe kuwukuramo.

Ku munota wa 30 nibwo ibintu byaje kuzamba ku ruhande rwa Manchester City,kuko yatsinzwe igitego cya 3 cyinjijwe na Sadio Mane ku mupira mwiza yahawe na Mohamed Salah.

Ibi bitego byabonetse mu gice cya mbere nibyo bias nk’ibyarangije umukino kuko igice cya kabiri cyaranzwe no kwiharira umupira kwa Manchester City ariko ntibashe kwinjira mu rubuga rw’amahina rwa Liverpool.

Ikipe ya Liverpool yateye mu izamu rya Manchester City inshuro 4 ibona ibitego 3 mu gihe Manchester City yateye mu izamu 2.

Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu,ikipe ya Fc Barcelona yatsinze AS Roma ibitego 4-1 byatsinzwe na Daniele De Rossi witsinze,Konstantinos Manolas nawe yitsinze mu gihe Gerard Pique na Luis Suarez bongeyemo ibindi.