Print

Umukobwa wendaga kwicwa n’inzara muri Somalia yatunguye benshi kubera ubwiza afite ubu [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 April 2018 Yasuwe: 12859

Umukobwa uvuka muri Somalia yatangaje benshi mu batuye isi ubwo yashyiraga hanze ifoto imugaragaza akiri muto yenda kwicwa n’inzara ndetse umubiri we wose ari amagufa gusa ndetse imbavu ze ubasha kuzibara ariko kuri ubu akaba ari ikizungerezi.


Akiri umwana ni gutya yasaga

Uyu mukobwa watangaje benshi kubera ubwiza afite nyuma yo kuva mu buzima bubi yari abayemo muri Somalia,yatumye benshi barushaho kwizera ko nta kure cyane habaho Imana itakura umuntu cyane ko akiri umwana yari yararwaye indwara zatumye aba uruzingo kubera imirire mibi.

Uyu mukobwa wazahajwe n’imirire mibi na malaria akiri muto,yakunzwe n’umuryango w’abagiraneza bamujyana kumurerera muri USA none kuri ubu ni umwe mu bakobwa beza ku isi.

Kuri ubu uyu mukobwa yarahindutse cyane

Uyu mukobwa yiga ibijyanye n’ibinyabuzima kugira ngo azabe muganga yite ku bana bahuye n’ubuzima bubi nkubwo yanyuzemo akiri muto.


Comments

G 5 April 2018

Ni byo koko , ntaho itakuvana, kandi ngo uwishe ababi yamaze abeza, abaduteza intambara ni inzara batuma dutakaza abantu beza kandi bari kuzavamo ingirakamaro. Isi ni uko iteye. Duharanire ijuru, ibindi byo ni amanjwe.


mupenzi jphn 5 April 2018

Ubuzima n.uruziga ruzenguruka
Ubu wakura ugahinduka abakuvumaga .bikabacanga