Print

Umutoza wa Costa do Sol yatangaje ko bazakuramo Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 April 2018 Yasuwe: 1534

Umutoza w’ikipe ya Costa do Sol Leonardo Costas wageze mu Rwanda ku munsi w’ejo, yatangaje ko bafite ibintu byose byabafasha gutsinda ndetse no gusezerera Rayon Sports mu mikino ya CAF Confederations Cup.

Costa do Sol yageze i Kigali ku munsi w’ejo

Uyu mutoza uvuga ururimi rwo muri Portugal,yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo nyuma yo kugera I Kigali ko biteguye neza kandi bafite icyizere cyo gusezerera Rayon Sports gusa yemeza ko umukino w’I Kigali uzaba ukomeye.

Ikirango cya Costa do Sol

Agize ati “Tuje gukina umupira, tuzi ko batwiteguye neza, tuzi ko n’umukino uteguwe neza kandi natwe twiteguye gukina umupira mwiza. Rayon Sports twabonye imikino yayo mike, ni ikipe nziza ndetse ivuye mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo. Twujuje byose byatuma dutsinda Rayon Sports gusa tuzirikana ko uzaba ari umukino w’indyankurye.”

Rayon Sports yitezweho gukora amateka

Costas yishimiye uko yakiriwe n’ubuyobozi bwa FERWAFA na Rayon Sports ndetse abizeza ko nabo bazabakira neza ubwo bazaba bageze I Maputo mu mukino wo kwishyura.

Umukino wa Rayon Sports na Costa Do Sol uteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Mata 2018, ukazabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa 18h00.