Ubundi ubusanzwe isi dutuye yuzuye ibintu biteye amatsiko, kandi nyamara abantu benshi bibeshya cyane ko babisobanukiwe byose…kimwe nuko natwe ubwacu ahanini tutisobanukiwe neza cyangwa se ngo tube twamenya neza bimwe mu bice bigize umuntu n’ubuzima bwe ndetse n’ibikikije isi dutuyemo bimwe na bimwe.
Ari yo mpamvu ikinyamakuru cya Umuryango.rw twifuje kugeza ku basomyi bacu bimwe mu biteye amatsiko umuntu wese akwiye kumenya: Ese Wari uziko….
1. Inyuguti ikoreshwa cyane kurusha izindi ni “E”.
2. Inyuguti “Q” ni yo ikoreshwa gake gashoboka
3. Indimi 3 za mbere zihuriweho n’abantu benshi ni ‘Igishinwa, Icyesipanyolo n’Icyongereza’.
4. Ijambo ‘dreamt’ (impitagihe y’inshinga ‘dream’/ bisobanuye ‘kurota’) “ ni ryo jambo ryonyine ry’Icyongereza riherwa n’inyuguti “mt”
5. Abantu 11% by’abatuye isi bakoresha ukuboko kw’imoso (left handed)
6. Izuba rifite ubunini bukubye inshuro 330.330 ubw’umubumbe w’isi
7. Umubumbe w’isi upima toni 6,588,000,000,000,000,000
8. Venus ni wo mubumbe wonyine ugendana n’isaha
9. U Buyapani ni cyo gihugu cya mbere ku isi gikora ubucuruzi bwo kohereza hanze yacyo amaguru y’imitubu iribwa
10. Kanama (August) ni ko kwezi kuvukamo abana benshi
11. Amafunguro ativanze n’amacandwe ntiwamenya ikiryoshye n’ikibishye
12. Uburozi bwo mu gifu bwitwa ‘hydrochloric’ bufite ubukana bwabasha kuyongesha urwara rw’umuntu
13. Ubwonko bwo ku gice cy’ibumoso ni bwo butuma umuntu amenya undi
14. Imikaya 72 ni yo ikora mu gihe umuntu avuga.
15. Ubuhinde: Bufite inguge zisaga miliyoni 50
16. Bear/Ours: Iki gisimba kitaba mu Rwanda kigira amenyo 42
17. Ostrich: igira ijisho rirusha ubunini ubwonko bwayo
18. Amenshi mu mavuta yo ku munwa (lipsticks) avangwamo uduce tw’amagaragamba y’isamaki
19. Indimu igira isukari nyinshi kurusha inkeri
20. 8% bagira imbavu zirenze umubare
21. Impongo (reindeers) zikunda imineke
22. Inkoko yabashije kuguruka cyane yamaze amasegonda 13 mu kirere
23. Ikipe ya mbere y’umukino wa Rugby yashinzwe mu wa 1843
24. Ibyaha ndengakamere: Bikorwa ku Isi, ½ bikorwa n’abafite imyaka iri munsi ya 18.
Murakoze cyane kutwungura ubwenge.Nabonye mwashyizeho ifoto ya Yesu nkagirango hari icyo muza kumutubwiraho.Nk’umukristu ukora akazi ko kubwiriza abantu,nagirango mumpe uruhushya mvuge kuli Bible.
Ariko mumbabarire mugenzure muli Bible,niba ibyo nanditse bihuye nayo.
1.Ese mwari muzi ko Yesu ariwe wa kabiri nyuma y’imana,kubera ko yivugiye ko imana imuruta ? Yohana 14:28.
2.Ese mwari muzi ko Yesu ari "umugaragu w’iman"? Ibyakozwe 3:13
3.Ese mwari muzi ko Yesu ariwe kiremwa cya mbere cy’imana (the first born of all creatures) Abakolosayi 1:15
4.Ese mwari muzi ko Imana yashyizeho umunsi w’imperuka?Ibyakozwe 17:31
5.Ese mwari muzi ko abantu beza bumvira imana aribo bazasigara mu isi? Imigani 2:21,22
6.Ese mwari muzi ko abantu bazajya mu ijuru,bazategeka isi ya paradizo?Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.
MURAKOZE CYANE