Print

Kabuhariwe mu mafilimi y’ibihindi Salman Khan yakatiwe gufungwa imyaka 5

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 April 2018 Yasuwe: 3228

Icyamamare muri filimi z’ibihindi Salman Khan yakatiwe igifungo cy’imyaka 5 azira guhiga ndetse akica imparage 2 zo mu bwoko bwa Blackbucks ziri kugenda zikendera mu Buhindi mu mwaka wa 1998 ubwo yakinaga filimi mu gace ka Rajasthan.

Salman Khan ni umwe mu bakinnyi b’ibihinde bamaamaye cyane

Uyu mukinnyi wa Filimi wamenyekanye cyane mu bihindi bitandukanye nka Karan Arjun,Bodyguard,Wanted,n’ibindi yishe utu dusimba ubwo yarimo akina filimi polisi irabimenya none yamaze kumukatira igifungo cy’imyaka 5 ndetse acibwa amande y’ibihumbi 10 by’amarupe bihwanye n’amadolari y’Amerika 154.

Salman Khan w’imyaka 52, kugeza ubu yahise ashyirwa muri gereza aho abandi bagenzi be 4 bakinanaga filimi bo batahamwe n’icyaha bahise barekurwa.

Mu mwaka wa 2015,Salman Khan yagonze umuntu wagendaga mu muhanda ubwo yari atwaye imodoka gusa aza guhanagurwaho ibyaha nubwo uyu mukene yahasize ubuzima.

Salman Khan yagaragaye mu ma filimi arenga 100 y’ibihindi mu myaka 30 amaze mu gukina filimi

Biteganyijwe ko Salman Khan ajuririra mu rukiko rukuru rw’Ubuhindi gusa agomba kumara iminsi muri gereza ategereje ko ubujurire bwe bwemerwa.