Print

Leta y’ u Rwanda yafatiriye konti 29 n’ ibyangombwa by’ ubutaka by’abakekwaho kunyereza umutungo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 6 April 2018 Yasuwe: 6225

Mu rwego rwo gukurikirana no kugaruza umutungo w’igihugu wanyerejwe n’abayobozi batandukanye, Leta y’ u Rwanda yatangaje ko imaze gufatira ibyangombwa by’ubutaka 234 na konti 29 by’abakekwaho kuwunyereza.

Byatangajwe n’umuyobozi w’ishami ry’ubukungu n’imari muri NPPA, Jean Marie Vianney Nyirurugo, ku wa 4 Mata 2018 ubwo Transparency Rwanda yamurikaga isesengura yakoze kuri Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta ya 2015/2016 ku makosa yagiye akorwa n’inzego z’uturere ndetse n’Umujyi wa Kigali agahombya Leta.
Nyirurugo yavuze ko gufatira iyo mitungo babyemererwe n’Itegeko ryo mu 2015 rijyanye no kugaruza umutungo wa Leta.

Iyo raporo yagaragaje ahanini ko hari amafaranga menshi anyerezwa n’abayobozi batandukanye bigashyira igihugu mu gihombo n’ubukene aribo babigizemo uruhare.
Nyirurugo yavuze ko nyuma gufatira izo konti zibitseho asaga miliyoni 300 Frw hari gukorwa iperereza harebwa niba amafaranga ariho afitanye isano na ruswa.

Yagize ati “Dufatira imitungo y’abantu bamwe kuko tuba tuzi ko batangiye gushaka kuyihishahisha cyangwa kuyishyira ku bandi bantu igihe baba batangiye gukorwaho iperereza. Dushobora no kuyifatira mu gihe hatagaragara neza isano bifitanye n’icyaha bakoze ariko ukekwa adashobora gusobanura neza aho yayikuye.”
Nyirurugo yavuze ko ifatirwa rikorwa igihe ukekwa yatangiye gukurikiranwa n’inkiko cyangwa se ataragezwayo ariko yemera kugarura ibyo yanyereje cyangwa yahombeje igihugu.

Yavuze ko ku rwego mpuzamahanga kuri ubu bakorana n’ibindi bihugu mu guperereza no kugaruza umutungo wa Leta wanyerejwe.
The New Times yanditse ko bimwe mu bihugu u Rwanda rwasabye kurufasha guperereza ku bantu baba baranyereje umutungo warwo birimo Nigeria, Repubulika ya Centrafrique, Canada, Uganda, Espagne n’u Bubiligi.

Mu gihugu imbere, bimwe mu bifatirwa mu gihe nyirabyo akekwaho kunyereza umutungo w’igihugu harimo konti afite muri banki, ibinyabiziga bimwanditseho, ibyangombwa by’ubutaka cyangwa imigabane afite ku isoko ry’imari n’imigabane.
Ubushinjacyaha busobanura ko kuva mu 2013 kugera mu 2017, hamaze kugaruzwa imitungo ifite agaciro k’asaga miliyari 3,7 Frw ku birego 770 byatanzwe, bigahama abantu 999.

Src: Igihe