Print

Ise wa Kayumba Nyamwasa yitabye Imana

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 6 April 2018 Yasuwe: 8853

Umubyeyi w’ umupolitiki utavugarumwe n’ ubutegetsi bw’ u Rwanda Gen. Kayumba Mwamwasa yitabye Imana ejo ku wa Kane tariki 5 Mata 2018 aguye muri Uganda mu mugi wa Kampala.

Umukambwe Senumuha Ferediriyani Chimpreports yatangaje ko yazize uburwayi bw’ umutima.

Biteganyijwe ko uyu musaza azashyingurwa mu mugi wa Kampala mu karere ka Wakiso mu gihugu cya Uganda, gusa igihe azashyingurirwa ntabwo kiramenyekana.

Abavandimwe ba Kayumba Nyamwasa babwiye iki kinyamakuru ko Kayumba Nyamwasa uri mu buhungiro mu gihugu cya Afurika y’ Epfo ashobora kutitabira umuhango wo gushyingura se kubera umubano u Rwanda rufitanye na Uganda.

Muzehe Senumuha Ferediriyani ni umwe mu batutsi bahunze u Rwanda muri 1959,yahungiye muri Uganda ari naho umuhungu we Kayumba Nyamwasa yavukiye.

Kayumba Nyamwasa yize muri Uganda nyuma aba umwe munyeshyamba zafashije Perezida Museveni gukura Militon Obote ku butegetsi.

Mu mwaka wa 1990 Kayumba Nyamwasa yinjiye mu ngabo za RPA zahagaritse jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse aza kuba umuyobozi w’ ubutasi mu gisirikare cy’ u Rwanda.

Mu mwaka wa 2010 nibwo Kayumba Nyamwasa yahunze igihugu nyuma yo kutavugarumwe n’ ubutegetsi bw’ u Rwanda aca muri Uganda ahungira muri Afurika y’ Epfo aho yashinze ishyaka RNC ritavugarumwe n’ ubutegetsi bw’ u Rwanda.


Comments

munyemana 6 April 2018

Politike ni mbi.Nyamara Kayumba iyo atajya muli politike,yari kuba yimereye neza,nta muntu umuhiga.Arazira kuba nawe ashaka kuba president w’igihugu.Nubwo nawe yategeka,ntacyo yahindura.Ntabwo yakuraho ubukene,ubushomeli,akarengane,urupfu,ubusaza,etc...Ibibazo by’isi bizakurwaho gusa n’ubwami bw’imana dutegereje.Ubwo bwami nibuza,buzakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi hose nkuko Daniel 2:44 havuga.Isi yose iyoborwe na Yesu nkuko dusoma muli Ibyahishuwe 11:15 havuga.Akureho abantu bose babi,asigaze abeza gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Nguwo umuti rukumbi w’ibibazo biri mu isi.Ni ubutegetsi imana yenda gushyiraho bukayobora isi yose izaba igihugu kimwe.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye "gushaka ubwo bwami" (Matayo 6:33),aho kwibeshya ko abantu bakuraho ibibazo isi yikoreye.