Print

Rayon Sports iteye intambwe ikomeye iyerekeza mu matsinda ya CAF Confederations Cup

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 April 2018 Yasuwe: 2536

Ikipe ya Rayon Sports ishobora kuba ikipe ya mbere ibashije kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup nyuma yo kunyagira Costa do Sol yo muri Mozambike ibitego 3-0 mu mukino Kwizera Pierrot yabonyemo ikarita itukura.

Shabani Hussein Tchabalala niwe wafunguye amazamu ku munota wa 45 w’umukino kuri penaliti, nyuma y’aho umukinnyi wa Costa Do Sol akoreye umupira mu rubuga rw’amahina umusifuzi akemeza ko ari penaliti itavuzweho rumwe n’abo mu ikipe ya Costa do Sol bateje akavuyo kenshi ubwo igice cya mbere cyari kirangiye.

Mu Gice cya kabiri Costa do Sol yaje ishaka kwishyura ndetse igenda yugariza izamu rya Rayon Sports cyane gusa amahirwe ntiyari ku ruhande rwabo byatumye umutoza Ivan Minnaert yinjiza mu kibuga abasore 2 basatira izamu barimo Muhire Kevin wasimbuye Manishimwe Djabel na Ismaila Diarra wasimbuye Mugume Yassin ikipe ihita ihinduka.

Ku munota wa 77 Muhire Kevin yatsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports ku mupira yateye atunguye umunyezamu.ntiyabasha kwkuramo uramucika werekeza mu rushundura.

Ku munota wa 79 ibintu byabaye bibi cyane ku ikipe ya Rayon Sports kuko umukinnyi ngenderwaho wayo Kwizera Pierrot yahawe Ikarita y’umutuku nyuma yo gukinira nabi Decarvalho bikamuviramo guhabwa umuhondo wa kabiri.

Ku munota wa 83 Shabani Hussein Tchabalala yashyize mu bicu abafana ba Rayon Sports ubwo yatsindaga igitego cya gatatu ku mupira yahawe na Muhire Kevin, awuteye umunyezamu ashatse kuwufata uramucika wigira mu rushundura.

Rayon Sports ishobora kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda igeze mu matsinda ya CAF onfederation Cup dore ko kuva hatangira gukinwa imikino nyafurika y’amakipe nta kipe yo mu Rwanda irabasha kubigeraho gusa igomba gutegereza umukino wo kwishyura uzabera I Maputo hagati ya taliki ya 17 na 18 Mata 2018.