Print

U Rwanda mu nzira yo kwandikisha muri UNESCO inzibutso enye za jenoside yakorewe abatutsi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 April 2018 Yasuwe: 747

Leta y’ u rwanda ifite gahunda yo kwandikisha ku rutonde rw’Umurage w’isi rwa UNESCO inzibutso za Jenoside za Nyamata, Gisozi, Murambi na Bisesero bimwe mu bisabwa byamaze kuboneka ariko ni urugendo rurakomeje.

Ku itariki ya 5 Mata 2018, Komisiyo y’igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yagiranye ikiganiro nyunguranabitekerezo n’abasenateri kubimaze gukorwa n’ ibisigaye ngo izi nzibutso uko ari enye zandikwe mu ishami ry’ umuryango w’ abibumbye rishinzwe ubumenyi n’ umuco UNESCO.

Perezida wa Sena Hon. Makuza Bernard yavuze ko kwandikisha izi nzibutso muri UNESCO, kimwe n’urugamba rwo guhangana n’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi bitareba Abanyarwanda gusa ko ahubwo ari gahunda isaba ubufatanye ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Ibimaze gukorwa ngo izi nzibutso zizandikwe muri UNESCO

Mu bimaze gukorwa kugeza ubu harimo kuba Ku wa 07/11/1962 u Rwanda rwarashyize umukono wo kuba umunyamuryango wa UNESCO;kuba kuwa 28/12/2000 u Rwanda rwarashyize umukono ku masezerano yo kurengera umurage w’isi ndangamuco n’umurage kamere;kuba kuwa 02/05/2012 Inama y’Abaminisitiri yaremeje ko inzibutso za Jenoside za Nyamata, Murambi, Gisozi na Bisesero zandikwa ku rutonde rw’umurage w’isi rwa UNESCO by’agateganyo (Liste indicative/tentative Liste); kuba kuwa 11/06/2012 u Rwanda rwarashyikirije UNESCO inyandiko isaba kwandikishwa kw’inzibutso za Jenoside za Nyamata, Murambi, Gisozi na Bisesero ku rutonde rw’umurage w’isi by’agateganyo no kuba kuwa 25/09/2012 UNESCO yarasubije u Rwanda yemeza ko inzibutso zarwo zishyizwe ku rutonde rw’umurage w’isi by’agateganyo.

Mu rwego rwo kwandikisha izi nzibutso ku rutonde rw’umurage w’isi, hakozwe kandi ibikorwa birimo ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside Uturere inzibutso za Nyamata, Murambi, Gisozi na Bisesero ziherereyemo; Ku mateka y’inzibutso ziteganywa kwandikishwa ku rutonde rw’umurage w’isi ndetse n’ubushakashatsi ku miterere y’ubutaka izi nzibutso zubatseho .hanakozwe kandi ubushakashatsi ku miterere y’ibikikije izi nzibutso bishobora kuzangiza (étude d’impact environnemental sur le site) n’uburyo byakemurwa.

Usibye ubu bushakashatsi, hateguwe ibindi byangombwa bisabwa na UNESCO birimo ibishushanyo mbonera by’inzibutso ziteganywa kwandikishwa ku rutonde rw’umurage w’isi,hateguwe amakarita y’inzibutso n’ay’ibice ntavogerwa bikikije inzibutso (buffer zone) nk’uko bisabwa na UNESCO ,hafashwe amafoto asanzwe agaragaza imiterere y’inzibutso ;hafashwe amafoto yafotowe na ʺdroneʺ agaragaza imiterere y’inzibutso ndetse hanatunganywa ibyangombwa by’ubutaka ku nzibutso zose kugira ngo ubutaka zubatseho bwegurirwe CNLG mu izina rya Leta.

Ntiharamenyekana igihe izi nzibutso uko ari enye zizaba zamaze kwandikwa muri UNESCO, gusa mu bigomba gukomeza gukorwa na Leta y’ u Rwanda harimo kuzimenyekanisha mu bihugu by’ amahanga, kwifashisha impuguke za UNESCO zigafasha u Rwanda gutegura ibyangombwa bikenewe ngo izi nzibutso zandikwe no gukomeza gukangurira Abanyarwanda kuzibungabunga.