Print

Dore bamwe mu bahanzi nyarwanda bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 .

Yanditwe na: Muhire Jason 7 April 2018 Yasuwe: 2425

Bamwe mu bahanzi bazize Jenoside yakorewe abatutsi harimo Rugamba Siririyani , Sebanani Andereya, Bizimana Loti , Rodrigue Karemera n’abandi.

Jenoside yakorewe abatutsi yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni. Uretse ubuzima bw’abantu, hangijwe byinshi mu mpande zose, mu bice by’ubuzima bitandukanye ndetse no mu nzego zinyuranye. Abahanzi, biganjemo cyane abaririmbyi , ni bamwe mu bo Jenoside yakorewe abatutsi yakozeho cyane, ibi bituma abakunzi ba muzika basigarana intimba ku mutima.

Bamwe mu bahanzi bari bakunzwe ndetse banakomeye mbere y’umwaka w’1994 bishwe bazira ko bari abatutsi. Ibi byasize kandi icyuho gikomeye mu myidagaduro y’umuryango nyarwanda ndetse no mu muziki byumwihariko.

Biragoye kandi kumenya urupfu abahanzi baguye muri Jenoside yakorewe abatutsi, ibi ahanini washingira ku mpfu n’ahantu baguye bikiri ikibazo gikomeye kumenya yewe no ku bandi batutsi benshi batwawe na Jenoside yakorewe abatutsi. Amazina ariko ya bamwe arazwi cyane ko bari n’ibyamamare hano mu Rwanda.

Uretse abari ibyamamare cyane, aha nitwakirengagiza n’abandi baririmbaga ku giti cyabo cyangwa se mu ma Orchestre batari baragejeje igihe cyo kubaka izina rinini. Aha harimo n’abatari bazwi cyane na rubanda. Aba bose hakiyongeraho n’abari abaririmbyi mu makorali atandukanye ya gikristu, haba muri Kiliziya Gatolika ndetse no mu yandi matorero.

1.Rugamba Siririyani

Ni umuhanzi, umwanditsi ndetse akaba n’umusizi ukomeye utazapfa yibagiranye mu mateka y’u Rwanda. Rugamba Sipiriyani yamenyekanye cyane we n’itorero rye ryitwa amasimbi n’amakombe.Rugamba Sipiriyani n’umugore we Daforoza
Azwi cyane mu ndirimbo zirimo ubuhanga buhanitse, inyigisho zo kubana neza ku muryango nyarwanda, akaba kandi yaramenyekanye mu ndirimbo nyinshi zihimbaza Imana na n’ubu zigikoreshwa mu idini ya Kiliziya Gatolika. Rugamba Sipiriyani yishwe mu ma saa 9 z’igitondo cyo ku itariki ya 7 Mata 1994. Hamwe n’umugore we, abana ndetse na bamwe mu bari bagize itorero rye amasimbi n’amakombe, yicwa n’abasirikare bari aba Leta y’icyo gihe.

2.Sebanani Andereya

Undi muhanzi ukomeye wakunzwe ndetse na nubu ibihangano bye bigikora ku mitima ya benshi, ni Sebanani Andereya. Uyu mugabo yamenyekanye cyane muri Orchestre Impala. Sebanani kandi yabaye umukinnyi ukomeye w’amakinamico yacaga ndetse na n’ubu akinyura kuri radio y’igihugu. Icyo gihe yabarizwaga mu makinamico y’itorerero Indamutsa cy’icyahoze ari ORINFOR, zimwe mu zo yamenyekanyemo cyane harimo aho akina yitwa Sugira Mbarimombazi, mu ikinamico yitwa Icyanze cy’Imana izwi cyane nk’iya Uwera, Sebanani akina yitwa Kwibuka benshi bakunze cyane muri iyo kinamico. Sebanani yasize umugore witwa Mukamulisa Anne Marie ndetse n’abana bane harimo n’abakurikije umwuga wa se.

3.Bizimana Loti

Undi muhanzi wazize Jenoside yakorewe abatutsi ni uwitwa Bizimana Loti. Uyu mugabo yari afite umwihariko mu miririmbire ye. Bizimana Loti yakoraga indirimbo ziganjemo gushyenga no gutebya ariko byuzuyemo impanuro ndetse n’ubuhanga buhanitse. Injyana ye nayo yari umwihariko kimwe mu byashimangira ubuhanga n’itandukaniro ku bihangano bye n’iby’abandi bahanzi. Indirimbo nka “Ntamunoza”, iyo aririmbamo ngo “Nsigaye ndi umuzungu, nsigaye nitwa patoro” n’izindi zitazapfa kwibagirana mu mateka ya muzika nyarwanda. Ni impano ikomeye umuziki w’u Rwanda wabuze, uwo nawe yishwe azira uko yavutse.
Undi muhanzi wazize Jenoside yakorewe abatutsi ni uwitwa Bizimana Loti. Uyu mugabo yari afite umwihariko mu miririmbire ye. Bizimana Loti yakoraga indirimbo ziganjemo gushyenga no gutebya ariko byuzuyemo impanuro ndetse n’ubuhanga buhanitse. Injyana ye nayo yari umwihariko kimwe mu byashimangira ubuhanga n’itandukaniro ku bihangano bye n’iby’abandi bahanzi. Indirimbo nka “Ntamunoza”, iyo aririmbamo ngo “Nsigaye ndi umuzungu, nsigaye nitwa patoro” n’izindi zitazapfa kwibagirana mu mateka ya muzika nyarwanda. Ni impano ikomeye umuziki w’u Rwanda wabuze, uwo nawe yishwe azira uko yavutse.

Rodrigue Karemera

Umuryango nyarwanda by’umwihariko abakunzi ba muzika ntibazigera bibagirwa na rimwe ibihangano n’ubuhanga Rodrigue Karemera yari yarakuye mu ishuri rya muzika. Inzirimbo ze nk’iyitwa Kwibuka benshi bakunze kwita “Hagati y’ibiti bibiri”, ntizizigera zibagirana mu muziki nyarwanda. Uyu mugabo wakoraga umuziki we aririmba ku giti cye, mu ijwi ryiza rizira makaraza, indirimbo z’urukundo n’izindi ziganjemo impanuro ku muryango nyarwanda, ubutumwa buciye mu ndimi nk’ikinyarwanda, igifaransa ndetse n’icyongereza Rodrigue Karemera yari umwe mu bahanzi bari bakomeye kandi banakunzwe na benshi hano mu Rwanda. Uyu nawe yahitanywe na Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.

Uwizeye John

Indirimbo agasozi keza ka rusororo, ni imwe mu zo mu bihe byatambutse ifite abakunzi batari bake. Yaririmbwe n’umugabo witwa Uwizeye John. Uyu muririmbyi waririmba ku giti cye nawe yahitanywe na Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’ 1994.

Umuhanzi Sekimonyo Emmanuel, Gatete Sadi waririmbaga muri Orchetre Abamararungu, Rugerinyange Eugene wari muri Orchestre Ingeli tutibagiwe na Bizimungu Dieudone waririmbaga ku giti cye Jenoside yakorewe abatutsi nabo ntiyabasize.

Bizimungu Dieodonne yazize Jenoside yakorewe abatutsi

Abahanzi biganjemo abaririmbyi bahitanywe na Jenoside yakorewe abatutsi higanjemo cyane ab’igitsina gabo ariko sibo bonyine. Murebwayire Mimir yari umwe mu bahanzikazi bakoraga umuziki wabo baririmba mu ma orchestre. Murebwayire yari umuririmbyi muri Orchestre les Citadins, ijwi ryiza rye Jenosideyakorewe abatutsi ntiyatumye bikomeza kunogera abanyarwanda.

Uteretse kandi Murebwayire, umuhanzikazi Uwimbabazi Agnes nawe yahitanywe na Jenoside yakorewe abatutsi; uyu akaba yarakoraga umuziki aririmba ku giti cye by’umwihariko akaba umufasha wa Bizimungu Dieudonne twavuze haruguru nawe wari umuririmbyi, aba bazwi mu ndirimbo “Ngwino” bafatanyije.

Amakorari atandukanye ya Gikristu nayo yabuze abaririmbyi bayo bahanikaga amajwi meza bahimbaza Iyabaremye. Muri abo baririmbyi harimo nk’uwitwa Saulve Iyamuremye waririmbaga muri Chorale Indahemuka, Rwakabayiza Berchmas na Kayigamba Jean de Dieu baririmbaga muri Chorale de Kigali ndetse n’uwitwa Kalisa Bernard, uyu yaririmbaga muri Chorale Ijuru. Korali Abagenzi yo mu itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi, yabuze abariririmbyi batanu muri Jenoside yakorewe abatutsi. Si iyi korali gusa, hari n’izindi nyinshi zabuze abaririmbyi bazo muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Abaririmbyi ba korali Abagenzi bazizie Jenoside yakorewe abatutsi

Mu gihe twinjiye mu bihe abanyarwanda ndetse n’isi muri rusange bibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 24, abakunzi ba muzika, imiryango aba bahanzi bakomokagamo ndetse n’ababakomokaho turabifuriza gukomera muri ibi bihe biba bitoroshye. Gusa ariko ikizwi ni uko n’iyo umuhanzi yapfa imyaka igihumbi ikarenga, biragoye ko igihangano yasize cyasaza. Ubutumwa, impanuro, inama, gususurutsa byaranze aba bahanzi mu gihe bari bakiri ku isi bizakomeza kuba intwaro ikomeye kuri bo mu gukomeza kwibukwa na benshi.