Print

Zidane ababazwa no kuba papa we yarishwe muri Jenoside atabonye ibyo yagezeho muri ruhago

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 April 2018 Yasuwe: 4133

Nsabimana Eric uzwi nka Zidane ukina hagati mu ikipe ya AS Kigali yatangaje ko ababazwa ni uko papa we yishwe muri Jenoside ubwo yari akivuka,ntabashe kubona ibyo amaze kugeraho mu mupira w’amaguru.

Uyu musore wari umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yabashije kugera mu gikombe cy’isi cyabereye muri Mexico mu mwaka wa 2011,yatangarije Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru ko atagize amahirwe yo kubona papa we kuko yishwe akivuka ndetse ababazwa no kuba atarabonye ibyo amaze kugeraho.

Yagize ati “Byari bigoye kubaho utazi papa wakubyaye,kuko nk’umwana uba ukeneye kubana n’ababyeyi bawe.Ubuzima bwarakomeje mama akomeza gutwaza none ubu ndashima Imana kubera ibyo maze kugeraho.Gukura nta papa byari bigoye gusa birambabaza kuba hari ibyo maze kugeraho adahari.”

Nsabimana Eric yazamukiye mu ikipe ya SEC Academy aho nyuma yaje gukina mu Isonga FC na APR FC,yabuze umuvandimwe yakurikiraga muri jenoside ndetse na papa umubyara wishwe Taliki ya 23 Mata 1994.