Print

Gasabo: Gitifu w’Umurenge wa Bumbogo yasezeye ku kazi avuga ko agiye gukemura ibibazo biri iwe

Yanditwe na: Ubwanditsi 7 April 2018 Yasuwe: 8507

Jean Bosco UZAYISENGA wasezeye kuri uyu wa gatanu nta gihe kinini yari amaze mu murenge wa Bumbogo. Yari yarimuriwe muri uyu murenge avuye muwa Jabana. Mu ibaruwa ye kandi nta nteguza yatanze ngo Akarere kabe kakwitegura igenda rye, yamenyesheje Meya w’Akarere ka Gasabo ko ahise ahagarika akazi ako kanya taliki 6/4/2018.

Muri iyi ibaruwa Umuryango ufitiye kopi, Uzayisenga yibukije Meya ko amaze imyaka irenga ibiri ari Umunyabanga Nshingwabikorwa ariko ubu noneho akaba afite ibibazo mu muryango agomba kubanza gukemura.

Uzayisenga yabwiye Meya ko ibibazo agiye gukemura mu muryango we nibikemuka azahita asaba kugaruka. Agasaba Meya nawe ko yazamwerere akagaruka nk’umuntu batakoranye nabi.

Yagize ati”: muri make, nari maze imyaka ibiri (2) n’amezi abiri kuri izi nshingano z’umunyabanga nshingwabikorwa, ndabashimira inama mwangiriye igihe cyose twakoraniye(…)kubera impamvu zanjye bwite ndabamenyesha ko guhera uyu munsi (taliki 6/4) mpagaritse izi nshingano, mu gihe nzaba maze gukemura ibijyanye n’umuryango wanjye nkasazaba kugaruka , kandi nsaba ko mwazanyemerera nk’umuntu tutakoranye nabi”.

Gusa, n’ubwo Uzayisenga avuga ko agiye gukemura ibibazo biri mu umuryango we, hari amakuru Umuryango wamenye ko ibibazo yasize mu murenge wa Jabana yayoboraga mbere byamusanze Bumbogo aho yimukiye.

Aya makuru tutarabasha kubona Umuyobozi uyemeza, avuga ko mu Murenge wa Jabana ubwo wari uyobowe na Uzayisenga batanze isoko ry’ibikoresho byari kwifashijwa mu mirimo abaturage bakora muri VUP birimo amasuka, ibitiyo n’amapiki bifite agaciro karenga gato miliyoni 8.

Nyuma Umukozi ushinzwe Imibereho myiza muri uyu murenge wa Jabana yasinye ko yabyakiriye, Uzayisenga nawe asinya ko yabibonye ndetse asaba amafaranga yabyo ku Karere.

Akarere kaje kohereza amafaranga yasabwe ariko agera ku murenge wa Jabana Uzayisenga yarimuriwe mu Murenge wa Bumbogo. Uwamusimbuye abaza ibikoresho byishyurirwa ayo amafaranga aho biri arabibura.

Umukozi wari ushinzwe Imibereho myiza muri uyu murenge wa Jabana wanasinye ku nyandiko zakira ibikoresho bitaje nawe akaba yaranditse asezera mu kazi umunsi umwe na Uzayisenga.


Comments

jonas 9 April 2018

Uyu mugabo bita kenshi magufuri yishe byinshi cyane, hari abo yangiriza ibikorwa byabo yahawe ruswa n’Abandi. Kubogama, inda nini, ubusambo, icyenewabo no kugonganisha inzego.

Nabanze akemura imitekerereze ye, Imana izamubabarire gusa.


kalisa 9 April 2018

Nagende agiye yanzwe mumurenge wa Jabana,yahaje umurenge uba uwambere yahavuye imyaka 2 yose yari amaze mukazi
ka Es wumurenge asoreza indi mirenge kumwanya wanyuma(2016-2017 na 2017-2018).Jabana azibukirwa kuba Magufuri mukinyuranyo cyibyiza.Yasenyeye abantu kumaherere(Harumuturage wabaga mumasangano atagira inzu agurisha imitungo yiwe ajya kugura muri Rebero-Jabana Es Bosco ahita amusenyera iyonzu aguze kandi yarimaze imyaka irenga3 yubatse,Ubu uyu muturage arabogoza nabadepite basura Jabana yarakibabwiye ariko ntagisubizo nuwo gufashwa.Bamukurikiraneho amafranga y’amande yacaga abaturage akanyuza kuri konti ye ibamuri SACCO JABANA aya ni amamiliyoni menshi basaba historique yiyo konti kandi twari tuzi amande yinjiye muri leta anyuze muri RRA.Mukurikirane iyo konti.


citoyen 9 April 2018

Hari igihe wibaza icyo abayobozi bagenderaho mu guha akazi abantu kikakuyobora kabisa. Uyu mugabo nta ndangagaciro n’imwe yo kuyobora agira: ntiyumva inama, nta skills yifitiye mu gupanga no gukurikirana ibikorwa, ntakorera mu mucyo, ntazi limits ze ni umuntu uraho gusa wibeshya ko agira ubwenge. Nyamara ubuyobozi bwa Gasabo bwakomeje kumuhagararaho mu mafuti yose none umusaruro ni ibibazo bitagira ingano asize Jabana. Birababaje ariko bivemo isomo.


Ignace 8 April 2018

Iyo cooperative ni imwe twumvise se yahawe ahantu na President Kagame Gtf akahaha KVCS hatitawe ku mafaranga yahubatse?Yoo nimwihangane kuko mwararenganye.Gusa ukibaza ngo muzarenganurwa nande ko mu gihe akarere kakabaye kabarenganura muri icyo gihe meya yari inshuti yiyo bihehe bigatuma yirengagiza ikibazo cyanyu?Ahari muzitabaza inkiko ariko nubwo mwakwegera gtf mufite ubu yabafasha ni umuntu mwiza wumva abaturage


Karuruma 8 April 2018

Amazu yasize afunze y’ubucuruzi ya karuruma,amande y’umurengera yabacaga akayashyira kuri konti itazwi iba muri sacco Jabana akuraho amafaranga uko yishakiraga ajya kuyagura urumogi n’indaya,sha uyu mugabo kabisa nadakurikiranwa tuzamwishakira aho azajya anywera za suruduwiri tuzamwibarize.Ntazabasha kongera kwirenza za heenken nkizo yanywaga muri Harmony nubwo amamiriyoni y’amadeni yizo nzoga n’inyama yahafashe nabyo ntawamenya ngo bizishyurwa nande!


Jean 8 April 2018

Ariko weee!Ngo agiye gukemira ibiki?Ahubwo mbabaze,ari ibitaro by’i Ndera ari na gereza ya Mageragere nihe hazamwakira?Amarira y’abanyamuryango ba Nyacyonga Cooperative Service yambuye parking yabo bari barashoyemo amamilioni se ugirango ntazamukoraho!Nagende ariko ikosa ndishyira kuwamwohereje i Jabana kuko wagirango ni shitani wari warahamanukiye!


fofofo 8 April 2018

ngo impamvu zurugo ???wavuze ko urimo guhunga ubusambo wagaragaje urya ibikoresho bya VUP bagukurikirane bana cukumbure nibindi wahariye rwose nibyinshi banarebe nakajagari wahateje urugero barebe mumudugudu wa Gikingo inzu yumuntu bita Jyamubandi Erick wari waragize imandwa yawe gusa isi ntisakaye koko abantu wirukanishije ubaziza ubusa none wowe urimo no kurya ibyo president wacu agenera abatishoboye hagarara ukurikirane bacungire hafi udatoroka