Print

Yatereranywe n’abaganga azira kutagira Mutuelle de Sante none yapfuye

Yanditwe na: Martin Munezero 8 April 2018 Yasuwe: 4630

Kuri uyu wa Gatandatu, mu karere ka Karongi, umugabo witwaga Ngerageze Alphonse wari utuye mu mudugudu wa Eto Nyakigezi, mu kagari ka Kiniha, umurenge wa Bwishyura, bamusanze iwe yapfuye nyuma yo kujya kwivuriza ku bitaro bya Karongi inshuro ebyiri banga kumuvura ngo nta bwisungane mu kwivuza bwa mutuelle de Sante afite.

Nkuko abaturanyi ba nyakwigendera babivuga, ngo Ngerageze Alphonse yari asanzwe afite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, gusa ngo yari yaranze gufata imiti igabanya ubukana.

Polisi ikorera muri Karongi ikaba yajyanye umubiri wa nyakwigendera mu bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma.

Mukabutare Claudine, uyobora umudugudu wa Eto Nyakigezi, avuga ko nyakwigendera yari amaze iminsi arwaye, aho mu ntangiro z’iki cyumweru yagiye kwivuza, abaganga bamusubizayo kuko adafite mutuelle de Sante akaba nta n’ubushobozi bwo kwivuza ku giti cye yari afite.

Abaturanyi bavuga ko baterateranyije amafaranga bakajya kumugurira imiti muri Pharmacie ariko bikaba iby’ubusa.
Ku wa Gatanu ni bwo yari yasubiye kwa muganga yigenza na bwo abaganga banga kumuvura, asubira mu rugo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu abaturanyi bagiye kureba uko uyu mugabo usanzwe yibana yaramutse, basanga yashizemo umwuka.


Comments

Rutagisha 8 April 2018

Iki ni ikibazo gikomeye cyane! minisante ni tange amafaranga y’ingoboka kubitaro. naho se abaganga murabarenganya, centre de sante zohereza abantu nta mituweli, bamara kuvurwa bakabura ubwishyu, bakwanga kubasezerera ngo ibitaro byafunze abantu, ese baragirango ibitaro bizajye bisuzuma gusa byohereze abarwayi kugura imiti muri pharmacie kuko bo bahombye nta miti? inzego zibanze nizimenye ibibazo byabaturage babo, babafashe . naho abaganga ni abere.


Mujyanama 8 April 2018

Nonese niba ntabushobozi bwo kwivuza afite kuki atatangiwe Mutuelle nkabandi banyarwanda bazitangirwa!!Nonese ko wumva abaganga bamusubijeyo kubera kubura ubwishingizi ubwo ko yanze gufata imiti igabanya ubukana harya nayo ibarirwa kuri mutuelle?ikibazo si mutuelle ahubwo imyumvire ye yari iri hasi cyane kuko ndumva yishwe na maladies opportunistes du VIH SIDA kuko yanze ko bamuha imiti igabanya ubukana naho ubundi bareke kurenganya abaganga ntabwo bemerewe guha umurwayi imiti kungufu!gusa Imana imwakire mubayo


Karara esdras 8 April 2018

Ndumva njyewe icyibazo atari icy’ibitaro, iyo biba koko atishoboye yakabaye nawe yarahawe Mutuelle yicyiciro cyambere ubundi akivuza ntakibazo. Rero mwirenganya ibitaro. Kuko nibyo binini yaguriwe muri pharmacy nabyo byaba inandaro.


Ngumbayingwe 8 April 2018

Harya ubwo ibyo nibyo byitwa ubunyamwuga,kurijye ndumva abo baganga bakwiye kubibazwa,kuko mbere na mbere ubuzima ibindi bikarebwaho nyuma


J. C Ntama 8 April 2018

Umurwayi wese afite uburenganzira ku buvuzi ariko kandi afite n’inshingano zo kwishyura ubuvuzi ahabwa.Uyu nawe rero byari ngombwa ko agaragaza uburyo azishyura ibimukorerwa kwa Muganga. Ariko kdi abanyarwanda twagakwiye kumenya ibibazo umuturanyi afite mbere y ’uko arwara tukamufasha gutanga ubwishingizi bwo kwivuza aho gutegereza ko arwara cg ko kwa Muganga bamugarura ngo tubone guterateranya amafaranga ngo avurwe !
Nta kundi Imana imwakire mu bayo !