Print

Ubutumwa bwa Isheja Butera Sandrine wibuka umubyeyi wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 8 April 2018 Yasuwe: 6508

Umunyamakuru, Sandrine Isheja Butera yatanze ubutumwa bw’umwihariko yageneye umubyeyi we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Ubu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sandrine yagaragaje ko yibuka umubyeyi we, amwifuriza kuruhukira mu mahoro ariko kandi anamuha ubutumwa bwihariye bugaragaza ko abo yasize bakiriho kandi neza.

Sandrine yagize ati “R.I.P dad, Dr Butera Guillaume(Ruhukira mu mahoro data Dr Butera Guillaume). Kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi #Kwibuka23 #NeverAgain” yakurikijeho umurongo wo muri Bibiliya aho yagize ati “Yobu 14:7-8.Birashoboka ko naho igiti cyatemwa, iyo cyumvise amazi cyakongera kigashibuka kikagira amashami aruta n’aya mbere”.

Aha bikaba bigaragara ko yashakaga kuvuga ko nubwo umubyeyi we atagihari, umuryango we wabonye amahoro n’ubuzima bwiza, bityo ntiwazima.

Sandrine Isheja Butera, umwe mu bakobwa bakora ibiganiro bikunzwe ku maradio, ubu arubatse kandi afite n’umwana.

Ubu butumwa Sandrine yabushyize ahagaragara umwaka ushize ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 23 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Icyo gihe hari tariki 9 Mata 2017