Print

Umuturage yatawe muri yombi nyuma yo kuvuga ngo ‘tariki ya 7 Mata ni umunsi mukuru w’ abatutsi’

Yanditwe na: Martin Munezero 8 April 2018 Yasuwe: 6319

Umugabo wo mu Mudugudu wa Kiyanja, Akagari ka Rugese, Umurenge wa Rurenge, Akarere ka Ngoma, akekwaho kuvuga amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, akajya no kugura umuhoro yavugaga ko ashaka gutemesha abaturage.

Ngo tariki 6 Mata 2018 nibwo Nsengiyumva Francois w’ imyaka 35 yavuze ngo ‘Ejo ni umunsi mukuru w’ abatutsi’. Aya magambo ngo yayavuze saa moya n’ igice z’ umugoroba ndetse ngo ahita ajya no kugura umuhoro wo gutemesha abaturage bagenzi be.

Uyu muturage ufungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kibungo ngo si ubwa mbere avuze amagambo nk’ aya afatwa nko gupfobya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kirenga Providence, yemereye Igihe ko aya makuru ari impamo.

Yagize ati “Amakuru niyo, yashyikirijwe inzego zibishinzwe ngo zikore iperereza.”

Ingingo ya 2 y’itegeko N° 18/2008 ryo ku ya 23/07/2008, ivuga ko ingengabitekerezo ya jenoside ari urusobe rw’ibitekerezo bigaragarira mu myifatire, imvugo, inyandiko n’ibindi bikorwa bigamije cyangwa bihamagarira abantu kurimbura abandi hashingiwe ku bwoko, inkomoko, ubwenegihugu, akarere, ibara ry’umubiri, isura, igitsina, ururimi, idini cyangwa ibitekerezo bya politiki, bikozwe mu gihe gisanzwe cyangwa mu gihe cy’intambara.

Ingingo ya 3 y’iri tegeko isobanura ko icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside kigaragarira mu myifatire irangwa n’ibimenyetso bigamije kwambura ubumuntu umuntu umwe cyangwa itsinda ry’abantu bafite icyo bahuriyeho, nko gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro mu mvugo, mu nyandiko cyangwa mu bikorwa bisebanya, birangwamo ubugome cyangwa byenyegeza urwango.

Iki cyaha kandi kigaragarira mu gushyira mu kato, gushinyagurira, kwigamba, kwandagaza, guharabika, gutesha isura, kuyobya uburari hagamijwe gupfobya jenoside yabaye, guteranya abantu, kwihimura, kwangiza ubuhamya cyangwa ibimenyetso bya jenoside yabaye.

Kigaragarira kandi mu kwica, gutegura umugambi wo kwica cyangwa kugerageza kwica undi bishingiye ku ngengabitekerezo ya jenoside.

Ni muri urwo rwego hashyizweho amategeko kugira ngo hahanwe abakoze ndetse n’abategura gukora iki cyaha cyibasira inyokomuntu, no kurwanya ko cyakongera kuba ukundi mu Rwanda.

Ingingo ya 135 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).