Print

Umuriro wishe umuntu muri Trump Tower

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 8 April 2018 Yasuwe: 1481

Umuriro wadutse mu nyubako ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump iherereye mu mugi wa i New York wahitanye umuntu umwe abandi bane barakomereka nk’ uko byatangajwe n’ abashinzwe kuzimya inkongi.

Uwapfuye ni umugabo wabaga muri iyi nyubako. Uyu mugabo ngo yapfuye amaze kugezwa kwa muganga.

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump afite aho aba n’ibiro muri iyo nyubako.

Muri iyi minsi Perezida Trump, umugore we Melania hamwe n’umuhungu wabo Baron ubu bari i Washington DC.
Uwo muriro wadutse mu igorofa ya 50, irimo amazu abantu babamo hamwe n’ibiro. Kugeza ubu icyateye iyo nkongi y’ umuriro ntabwo kiramenyekana.

Iyi nkongi yatangiye kugaragara mu masaha saa yine ku isaha ngenga masaha ya GMT.